Mu muhango w’ihererekanyabubasha wabereye i Rwamagana ku mugoroba wo
kuri uyu wa Kane, itariki 14 Nzeri 2017, uwahoze ari guverineri w’Intara
y’Iburasirazuba yasabye inzego z’ibanze gukomeza kwegera abaturage no
gukemura ibibazo byabo ndetse avuga ko yagize amahirwe yo kuba
guverineri kandi byamufashije kwiga byinshi birimo gukemura ibibazo
by’abaturage no gucunga umutekano wabo.
Kazaire Judith yavuze ko kuba guverineri yabyigiyemo byinshi birimo
kwegera abaturage no gukemura ibibazo byabo no kurinda umutekano wabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Agira ati:”Ndashimira Perezida wa Repubulika wampaye amahirwe yo kuba
guverineri kuko byatumye niga byinshi nko gukemura ibibazo
by’abaturage numvise neza impanuro nyakubahwa perezida wa repuburika
akunze gutanga ku bayobozi ko bagomba gukora mu nyungu z’abaturage
nasanze abaturage iyo ubegereye mufatanya gukemura ibibazo byabo
kandi abaturage iyo ubegereye mukorana neza.”

Yakomeje agira ati:”Nabonye ko umuturage nubwo yakibwa igitoki umutekano we uba wahungabanye, ndishimira uburyo namenye gucunga umutekano w’abaturage nkanjye w’umusiviri nakoranye n’inzego z’umutekano neza ku buryo twari tugeze ku ntambwe ishimishije mu gukumira ibyaha.”

Mufurukye Fred, Guverineri mushya, nawe yavuze ko azakomeza gukurikirana
ibibazo by’abaturage.
Ati: “Tuzakomeza gukemura ibibazo by’abaturage ndetse dukomeze
ibikorwa by’iterambere mu ntara kandi byose tuzabikora ku nyungu
z’umuturage tuzabifashwamo n’uburere twatojwe n’umuryango wa RPF
Inkotanyi, nkaba nsaba abanyamakuru ko bazajya batubaza ibidakorwa neza
kuko abanyamakuru ni ijisho ry’umuturage kandi ibikorwa byose bikorwa
mu nyungu z’abaturage.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu
n’imibereho myiza y’abaturage, Dr Alvera Mukabaramba, yasabye ubuyobozi
bw’intara n’uturere gukurikirana imikorere y’abayobozi b’utugari mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta ndetse no kubafasha gukorera ahantu heza.
Agira ati: “Mugomba gukurikirana gahunda zigenerwa abaturage hari aho
usanga bagenerwa inkunga zigahabwa abatazikwiye mugomba gukurikirana
imikorere y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari kandi mukabafasha
gukorera aheza kuko ni ngombwa ko bakorera aheza kandi bafite
ibikoresho bihagije kandi mufatanyije n’abaturage byashoboka
mukifashisha umuganda hakubakwa inyubako zituma abayobozi b’utugari
bakorera aheza.”

Dr Mukabaramba yasabye ubuyobozi bw’intara gukurikirana imishinga
minini irimo n’ikibuga cy’indege cya Bugesera.
Yakomeje agira ati: ”Ubuyobozi bw’intara bugomba gukurikirana imishinga
minini irimo n’ikibuga k’indege cya Bugesera ndetse n’indi mishinga
yose mugomba gukurikirana uko ishyirwa mu bikorwa.”

Kazaire Judith yagizwe guverineri kuwa 4 Ukwakira 2016, naho
Mufurukye Fred yemejwe n’inama y’abaminisitiri yo kuwa 30 Kanama 2017.
Abakoranye na Kazaire Judith bavuga ko uretse kuba yari guverineri
bamufataga nk’umubyeyi wabo kubera uburyo yabanaga nabo agakebura
abatubahiriza inshingano zabo atabahutaje, kandi akita ku gukemura ibibazo by’abaturage.
Â
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Justin Ngabonziza/Bwiza.com


