Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga ruherereye mu karere ka Kicukiro rwategetse ko Sano James wahoze ayobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe Amazi (WASAC), na Kamanzi Emmanuel wayoboraga ishami rishinzwe kongera amashanyarazi (EDCL) na Mbanzabigwi Niyibizi bareganwa, bafungwa by’agateganyo iminsi 30.
Uyu mwanzuro wafashwe n’uru rukiko ku wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2017. Urukiko rukaba rwafashe iki cyemezo kugirango iperereza rikomeze. Abaregwa bose nta n’umwe wari mu cyumba cy’iburanisha.
Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma aba bose baburana bafunzwe rwanga ubusabe bwabo n’abishingizi bari baratanze kugira ngo barekurwe by’agateganyo.
Umucamanza wasomye ibyaranze iburanisha yavuze ko ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho ibyaha.
Umucamanza avuga ko Ubushinjacyaha bugendera ku mvugo z’abatangabumya barimo uwitwa Barye Rukotso wo muri WASAC wavuze ko Sano yamutegetse gutanga isoko ryo gushaka abakozi ryahawe sosiyete ya Siriam.
Uyu mutangabuhamya yemeje ko inama y’ubutegetsi ya Wasac yari yahagaritse iri soko ryakoresheje uburyo bw’isoko ryihutirwa ,ariko ngo Sano akabirengaho akaritanga nta piganwa ribayeho. Iri soko rya ryatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 61 go ntiryari ryubahirije amategeko. Sano avuga ko nta gitabo gipiganirwamo amasoko cyari muri Wasac.
Sano kandi aregwa kwimura Wasac akayijyana mu nyubako ikodesha akayabo ka miliyoni 26 ku kwezi, nyamara ngo nta mpamvu zumvikana zagombye gutuma ayijyanayo. Avuga ko aho bakoreraga hari hababanye hato ariko bamwe mu bayobozi bakabihakana.
Kamanzi ashinjwa gukoresha imodoka ya leta no kuyifashisha mu kumutwza ibikoresho mu bwubatsi yari arimo nyamara yemererwa amafaranga y’ingendo agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 200 ku kwezi.
Sano James ashinjwa gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu no gutanga amasoko ya leta binyuranyije n’amategeko, Kamanzi Emmanuel na Niyibizi Mbanzabigwi nabo baregwa ibi byaha ndetse nicyo gukoresha uburiganya abakozi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibyo byaha bashinjwa byiyongera ku bindi iperereza ry’ibanze ryari ryerekanye mu nkuru Bwiza.com yari yatangaje mbere.
Inkuru bifitanye isano: Sano wayoboraga WASAC na Kamanzi bayoboraga EDCL batawe muri yombi
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe@Bwiza.com


