Nyuma y’imyaka irenga makumyabiri bamenyekanye mubijyanye no gukina filime hamwe no kwerekana imideli, abakobwa babiri b’impanga Chidinma hamwe na mugenzi we Chidebere Aneke bagize bimwe batangaza bijyanye n’ubuzima bwabo bwite.

Izi mpanga zavukiye igihe kimwe z
aganiraga n’abanyamakuru mu kiganiro kitwa Saturday Beats, cyumvikana cyane mu gihugu cya Nigeria, batangaje ko kuba badashaka abagabo cyangwa ngo hagire umusore n’umwe bahishurira kubusugi bwabo ari intego bihaye kandi bagomba kuzigeraho aho batangaza ko bafite byinshi byo gukora kuburyo ibijyanye no kurongorwa ntamwanya babigenera.

Chidebere Aneke yagize ati:” hari itandukaniro rinini hagati yubuzima bwanjye bwihariye hamwe n’ubuzima bwa rusange. Kuba nzwi cyane bitavuga kunyinjirira mu buzima bujyanye n’uburyo mbayeho cyangwa mubirebana n’urukundo.
Yakomeje avuga ko kugeza ubu nta muntu numwe bari mu rukundo ndetse nta nibyo bateganya muri uyu mwaka bityo asaba abantu ko bategereza kandi ko mugihe bazaba bagiye gushaka abagabo, bazabitangaza.

Ubwo umunyamakuru yababazaga kubijyanye nicyo bisiga kugirango uruhu rwabo rumere neza, yasubije ko abantu batari bake bahora babagisha inama ndetse babasaba ko bababwira amavuta bisiga, Chidebere akaba yavuze ko icyo bisiga kiri hasi cyane nibyo bakeka doreko we n’impanga ye bisiga amavuta asanzwe benshi bazi nka gikotoro hano mu Rwanda aho yatangaje ko igiciro cyayo ari ama Naira 2(amafaranga yo muri Nigeria).
Tuyashyize mu manyarwanda, akaba akabakaba ibihumbi 7,312 Frw
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


