Ingabo z’u Bushinwa n’u Burusiya zatangiye imyitozo hafi ya Koreya ya Ruguru

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Nzeri 2017 , ibihugu by’u Bushinwa n’u Burusiya byatangiye gukorera hamwe imyitozo ikaze y’intambara, aho ingabo zitwaje amato y’intambara na za kajugujugu byabyutse bicicikana hafi y’inkombe z’inyanja ya hafi na Koreya ya Ruguru.

Ibi kandi bije mu gihe i New York muri Amerika iteganijwe ko mu gihe cy’inama rusange ya Loni, bizaba akarusho ko gukomeza gushakisha uko ikibazo cy’ibitwaro kirimbuzi Koreya ya Ruguru iri gucura cyabonerwa umuti, binyuze mu nzira y’imishyikirano.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, Koreya ya Ruguru yagerageje ikindi gisasu karahabutaka ku nshuro ya kabiri mu gihe kitarengeje ibyumweru 3 , kandi biravugwa ko iki gisasu cyabaye icya 60 yari igerageje muri rusange,gusa kikaba aricyo gisasu cyaje gifite ubukana buhambaye kurusha ibindi byose Koreya yari igerageje.

Mu bigaragara ariko, ni uko gahunda zose zikorwa na dipolomasi mu rwego rwo guhagarika Koreya gukora ibi bitwaro, hamwe n’imyanzuro itandukanye yagiye iyifatirwa ntacyo byayibwiye, byatuma igabanya umuvuduko muri iryo geregezwa ry’ibisasu bikomeye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

I Biro ntaramakuru by’u Bushinwa Xhinua News, bwiza.com ikesha iyi nkuru, byatangaje ko iyi myitozo ihuriweho iri kubera ahitwa Peter Great Bay, kure gato y’icyambu cy’u Burusiya cya Vladivostok, ariko hafi cyane y’umupaka w’u Burusiya na Koreya ya Ruguru , mu gace k’inyanja ka Okhotsk ,mu majyaruguru y’u Buyapani.

Reuters, ni bya Biro ntaramakuru by’Abongereza nayo yatangaje ko iyi myitozo ari iya kabiri ibaye muri uyu mwaka, iyayibanjirije ikaba yarabereye mu gace ka Baltic muri Nyakanga uyu mwaka wa 2017 .Ariko iyo yo ikaba itarashatse guhuzwa imbonankubone n’ibibera muri Koreya ya Ruguru uyu munsi ,nkuko kuri iyi nshuro bimeze.

Haba Koreya ya Ruguru, Amerika, Koreya y’Epfo cyangwa Loni muri rusange, buri kimwe gihamagarirwa gusasa inzobe, iki kibazo cyugarije isi cy’icurwa ry’intwaro kikaba cyavanwa mu nzira binyuze mu biganiro.

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Shinzo Abe , aganira na The New York Times, yagize ati
“Umuryango mpuzamahanga urasabwa kufatana urunana, ugakomereza hamwe gushyira igitutu n’ibihano kuri Koreya ya Ruguru, ku mpamvu z’uko iki gihugu gikomeje kugerageza ibitwaro byacyo byambukiranya imigabane”.

Yakomeje agira ati “Ibi bikorwa bya Koreya ya Ruguru ,ni ukunyuranya n’imyanzuro ya Loni ,kandi ku buryo bweruye ,ni ugutunga agatoki Amerika ,ndetse no gukora mu jisho u Burayi”.

Shinzo Abe yakomeje agira ati; “Ibiganiro na dipolomasi ntacyo byageraho Koreya ya Ruguru idashyizweho igitutu , kandi bigakorerwa hamwe n’uyu muryango mpuzamahanga”.

Mu cyumweru gishize , ibihugu 15 bihuriye mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi , byose nta na kimwe kivuyemo byemeje umwanzuro wo gufatira ibihano Koreya ya Ruguru ,kubera porogaramu y’ibisasu byayo birasa kure,kandi hakaba hinubirwa ko ibi bihano n’imyanzuro ntacyo byagezeho guhera mu 2006.

Kuri uyu wa mbere , ikinyamakuru China Daily cyatangaje ko ibihano bifatwa bitakagombye gusiga ku ruhande ibiganiro ,ko rero bikomeje gutyo ntacyo amahanga yazageraho,byazahora bizurungutana gutyo.

“ Kuri iyi nshuro, kuri uyu wa gatanu ,Pyongyung yashatse kwerekana uburyo ibihano biyifatirwa nta murongo mushya bizayiha. Ni muri urwo rwego abantu batandukanye bakagombye kwihutira kureba uburyo batakaje umwanya mu myanzuro y’ibihano bidashira ,itaratanze umusaruro na muke”,nkuko iki kinyamakuru cyakomeje kibyandika mu ijambo ryacyo ry’ibanze.

“Gusa na none ibihano byose byatanzwe n’ubwo ntacyo byakoze ,ibyo ntibisobanura ko iyi nzira y’ibihano yahagarara. Byaba hakiri kare kuvuga ko wenda bitagishobotse, kugira icyo bikoze kuri Koreya ya Ruguru.Ahubwo kubyongera byarushaho kwereka iki gihugu ko umuryango mpuzamahanga nta mikino urimwo”.

Ku bwa Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni Nikki Haley , yagize ati
“Mu bigaragara Akanama k’Umuryango w’Abibumye gashinzwe amahoro ku isi kagaragaje gutseta ibirenge kuri iki kibazo cya Koreya ya Ruguru ,ariko ibi bikomeje Minisiteri y’Ingabo ya Amerika [ The Pentegone ] izishakira umuti wacyo”.

Nikki Haley abajijwe ku magambo yatangajwe na Perezida wa Amerika, Donald Trump mu kubwira Koreya ya Ruguru ko ibyo ikora byose izahura n’umuriro ukaze utigeze ubaho kuri iyi si ,Nikki yagize ati “ It was not an empty threat” ,ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo “Ntabwo ari gasopo idafite ikirimo”….

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Pyongyang yatangaje ikigamijwe kuri Koreya ya Ruguru, ko ari ugukora icyo iki gihugu kise “ Equilibrium” mu bya gisirikare ,ni ukuvuga “Kunganya imbaraga za gisirikare na Amerika”.

Muri iyi nkuru Bwiza.com ikomeje kubagezaho, haribazwa amaherezo y’uku guterana amagambo ,ariko noneho kuri kwibanda mu gukaza imyitozo y’intambara ,ibi bikaba binashobora gushoza intambara ya 3 y’isi yose,niba buri ruhande rudaciye bugufi ngo bashyikirane.

Nk’ubu kuri iyi nshuro mu myitozo ihuza izi ngabo z’ibihugu byombi u Burusiya n’u Bushinwa,haribazwa uri guhabwa gasopo niba ari nde hagati ya Koreya ya Ruguru na Amerika,kuko imyitozo ya gisirikare ikorewe hamwe iba igomba kuba hari umwanzi iri kwereka imitsi n’agatuza mu bya gisirikare .

Bamwe bavuga ko ibi bihugu byabaye nk’ibyibutsa Koreya ya Ruguru ko igomba kugabanya umuvuduko w’ibyo yirirwa ikora.

Abandi ariko basesengura ibintu n’ibindi,bagashimangira ko u Bushinwa n’u Burusiya biri gushaka kwereka amahanga ko bifite imbaraga zo kuba byarinda Koreya ya Ruguru,mu gihe yagabwaho ibitero na Amerika n’abo bifatanije.

Kimwe cyo kibonekeza,ni uko Amerika ,u Buyapani hamwe na Koreya y’Epfo isaha yose byatera Koreya ya Ruguru.

Iyo ntambara yahita kandi yinjirwamo byihuse n’u Burusiya , u Bushinwa n’ibindi bihugu bibona ibintu ukundi.
Ubwo kandi nta ntayindi nteguza, intambara y’isi ya 3 yaba itangiye ,kandi kubera ibitwaro byayikoreshwamo, nta kizere ko itasiga yubitse isi.

K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Marshall Eugene David/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *