Perezida Museveni agiye guhura na Trump mu nama ya UN

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yamaze gusesekara mu mujyi wa New York, aho agiye kwitabira inama ku mpinduka z’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya 7, aho biteganyijwe ko azanabonana na perezida w’Amerika, Donald Trump
Ni inama iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Nzeri, ikaba izabera ku kicaro ikaba izaba yahuriyemo n’abakuru b’igihugu bitandukanye ku isi, igamije kubungabunga amahoro n’iterambere rirambye ku mubumbe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Biteganyijwe kandi ko mu gice kimwe cy’iyi nama, abayitabiriye bazabasha guhura na perezida Trump aho azanabaganiriza kuri politiki mu mpinduka za UN.
Ni mu gihe kandi ku murongo w’ibyigwa harimo ibintu bigera ku 10 bizaganirizwaho n’Umunyamabanga mukuru wa UN, Antonio Guterres, ibi byose bikaba bigamije kuzana impinduka mu muryango zigamije kuzanira ikiremwamuntu ibisubizo, amahoro arambye ndetse n’iterambere.
Aha ngo perezida Museveni agomba kuzahakura igisubizo ku kibazo cy’abana bashaka bakiri bato ku mugabane w’Afurika.
Perezida Museveni hamwe n’umugore we akaba na Minisitiri w’uburezi muri Uganda, Janet Kataha Museveni, bakiriwe ku kibuga cy’indege cya John F. Kennedy (JFK) International Airport na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, Umunyamabanga wa leta ushinzwe ibikorwa mpuzamahanga, Okello Oryem; Ambasaderi waUganda muri USA, Mull Katende, n’abandi batandukanye.
Kimwe n’abandi bayobozi batandukanye ku isi, bazaba bari muri iyi nama aho bazanarebera hamwe uburyo bwo kubungabunga amahoro ku isi hongerwa imbaraga mu kanama gashinzwe amahoro muri uyu muryango.
Iyi nama kandi iziga ku binyanye na Bizinesi, aho hazareberwa hamwe uburyo ibihugu bihuriye muri uyu muryango byabyaza amahirwe bifite imbaraga zibiteza imbere mu bijyanye n’ubuhahirane, ubucuruzi n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iyi nama kandi ngo hazigirwamo uburyo habungwabungwa amahoro arambye ku isi, kurwanya ibitwaro bya kirimbuzi, ibirebana n’abimukira, ifata ku ngufu rya hato na hato ku bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino n’ibindi.
Ni mu gihe ibitangazamakuru bitandukanye byakunze kugaragaza ko perezida Museveni aza ku rutonde rw’abaperezida bo ku mugabane w’Afurika perezida trump yigeze kuvuga ko azahangana nab o ku kijyanye no kugundira ubutegetsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *