Umunyakenyakazi Huddah Monroe yagaragaye yiyambitse ubusa mu kiruhuko yagiriye i Dar-es-Salaam-AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Huddah Monroe umunyamideli ukomoka mu gihugu cya Kenya akaba asanzwe amenyerewe mu itangazamakuru nk’umwe mu bakobwa bazwiho kwiyambika ubusa kuri internet, ibyo yongeye kubishyira mu bikorwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2016.
Huddah yagaragaye yambaye ikariso n’akarega k’amabere ari ku mazi mu biruhuko yagiriye muri Hotel Kirimanjalo mu mujyi wa Dar-es-Salaam.
bw
Uyu mukobwa ubusanzwe utajya ukorwa n’isoni na gato ni nako byari bimeze muri icyo kiruhuko aho yari yagaragaje ubwambure bwe dore ko avuga ko ari umwe mu bakobwa bagira ikimero gikurura abagabo. Yagiye yifotoza amafoto ayohereza hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.
bw2
Huddah wanigeze kugaragara mu irushanwa rya Big Brother Africa ntiyaza kugira amahirwe yo kwegukana, yemeza ko ntacyo byamutwaye kuba ataratsindiye iryo rushanwa ahubwo yashyize imbaraga mu kumurika imideli, dore ko ari nayo mpamvu akunze kwiyambika ubusa kuko bifite aho bihuriye n’ako kazi akora.
bw3
Bitangazwa ko uyu mukobwa Huddah ari umwe mu bakobwa bakize mu bakunze kugira aho bahurira n’ibikorwa by’imideli muri Afurika y’iburasirazuba, binavugwa ko yaba afite indege ye bwite.
bw4
Ibyo ngo yaba yarabigezeho binyuze mu kwiyandarika dore ko mu minsi yashize ari nabwo yagiye ashishikariza abakobwa bagenzi be kubyaza umusaruro umubiri wabo byaba na ngombwa bakaryamana n’abagabo kugirango bahabwe ibyo bifuza byose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *