Nk’uko amategeko Loni igenderaho abiteganya , buri mwaka,abakuru b’ibihugu byose byo ku isi bihuriye mu muryango w’Abibumbye bahurira i New York mu Nama Nkuru ya Loni [ General Assembly], mu magambo y’icyongereza.
Ni inama iteganywa n’Itegeko 57/30, mu gika cya 1 kigira kiti“Inteko rusange isanzwe izajya iterana buri mwaka, ku munsi wa Kabiri w’icyumweru cya Gatatu cy’ukwezi kwa Cyenda ,iyo minsi izajya ibarwa haherewe ku munsi wa mbere w’icyumweru gihera ku munsi wagenweho umurimo”.
Ni muri urwo rwego rero muri iki cyumweru muri New York hateraniye inteko rusange ya Loni, ariko umuntu yavuga ko iri bugaragaremo udushya twinshi.
Kimwe mu bintu bitegerejwe cyane n’amatsiko y’abaperezida benshi ,ni ijambo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Donald Trump ari bugeze kuri bagenzi be kuri uyu wa Kabiri.
Ubusanzwe abakurikirana ibintu n’ibindi bavuga ko iyi nama yo ku nshuro ya 72 uhereye mu 1945,ubwo Loni yashingwaga, bahwihwisaga ko izibanda ku bibazo Bitatu ;
Muri byo harimo ikibazo cy’intwaro za kirimbuzi zicurwa zikanageragezwa n’igihugu cya Koreya ya Ruguru, hamwe n’amasezerano yo guhagarika icurwa ry’intwaro Iran iherutse kugirana na Loni ,ariko Amerika na Israel bikayatera utwatsi, n’ubwo Amerika yayasinye bya nyirarurershwa.
Ikibazo cy’ubwoko bw’aba Rohyinga buri gutotezwa muri Myanimar na cyo kandi ,kigomba guhabwa umwanya ukomeye muri iyi nama.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
AFPdukesha iyi nkuru ivuga ko icyo benshi bategereje kuri iri jambo ari amayobera.
Cyane ko Donald Trump yakunze kwita iyi nteko ko ari “Club y’ahantu abantu bahurira ngo bishimishe, ahantu abantu bavuga gusa ubundi bakaryoshya uko bashaka” …
Ibi rero bikaba ari na byo perezida Trump aheraho yifuza ko Umuryango w’Abibumbye wanavugururwa, ukava mu magambo n’ibindi.
Iri vugururwa rero rikaba ari ryo ngo rishobora gufata umwanya munini muri iyi nteko rusange ya Loni, iteranye kuri iyi nshuro.
Ku bihugu 130 byose bihagarariwe n’abakuru ba byo i New York ,benshi bahurira ku kuba iyi nteko iza kuba iyobowe n’ibitekerezo ku mavugururwa y’uyu muryango ,azaba ashingiye ku kwigira kw’ibihugu.
Donald Trump ngo afite intego yo kubanza kwita ku gihugu cye mbere na mbere “America First”,maze ibireba uyu muryango ngo bikaza nyuma, bisobanuye ko rero Loni igomba kwiyubakira ubushobozi ,idategereje ubufasha bwa Amerika.
Ukutumva ibintu kimwe kw’abateraniye muri iyi nteko kandi ,gushobora gutera ikibazo imbaga iyiteraniyemo ku kuntu byamera iki gihugu cy’igihanganjye nka Amerika, kiramutse kiwukuyeho amaboko,mu gihe kugeza ubu Loni ibeshwaho n’amafaranga atangwa na Amerika, ku bwiganze bw’amafaranga iki gihugu gishyira muri uyu muryango.
U Bufaransa n’u Burusiya byo byamaze guhamagarira Amerika kutirengagiza akamaro Loni ifitiye isi yose ,hitawe ku kuba Amerika iri gushaka kurwana ku nyungu za yo bwite gusa.
Kuri iyi nshuro ariko ,ni na ho uhagarariye Amerika muri Loni yanahise atangaza ko igihugu cye ngo cyaba gifite umugambi wo kugabanya amafranga cyakoreshaga mu gutera inkunga ibikorwa by’Ingabo zibungabunga umutekano ku isi za Loni,aho byatangajwe ko ku mafaranga Amerika yatangaga, hazagabanukaho Miliyoni 600 z’Amadolari ku yo yatangaga muri uyu mwaka.
Nikki Haley kandi yatangaje ko Amerika yatangajwe cyane n’uko ibihugu bisaga 120 kugeza kuwa Gatanu byari bimaze gushyigikira umushinga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uyu rero ngo ukaba ari umubare w’ubwiganze butigeze kubaho ku byemezo byose byagiye biteganywa gufatwa n’uyu muryango mpuzamahanga ,cyane cyane ku birebana no kuvugurura inzego za Loni,byanavuzwe ko ibihugu birimo n’u Rwanda byatoranijwe mu bigomba gutegura uyu mushinga wa Perezida Donald Trump.
Ku bindi bintu bitandukanye bitegerejwe muri iyi nama ya Loni……
Biteganijwe ko kuri uyu wa Mbere, Trump ari bugirane inama na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa , uyu nawe akaba azageza ijambo ku nteko rusange ya Loni kuri uyu wa Kabiri, ku nshuro ya mbere kuva aho atorewe kuyobora u Bufaransa.
Emmauel Macron kandi arahura na Benjamin Netanyahu bombi bakaba bari burebere hamwe ibya gahunda y’amasezerano Iran yagiranye n’ibihugu bikomeye yo guhagarika gahunda ya yo yo gucura intwaro.
Ku yandi makuru agera ku kinyamakuru Bwiza.com, ni uko Donald Trump ateganya guhura n’abaperezida bo muri Amerika y’Epfo, bakaganira ku makimbirane akomeje kurangwa mu gihugu cya Venezuela, aho abaturage bigaragambya ubutitsa.
Ku birebana n’ikibazo cy’ibitwaro bya Koreya ya Ruguru ,kizagarukwaho kuri yu wa Kane mu kanama gashinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.
Muri iyi nama yo kuri uyu wa Kane , Donald Trump ngo azanahura na Perezida wa Koreya y’Epfo ,ndetse na Minisitiri w’intebe w’u Buyapani, aho mu bizaganirwa hazanajyamo ibyo kubuza Koreya ya Ruguru gucura ibitwaro bya kirimbuzi.
Ibihugu by’u Burusiya n’u Bushinwa bikaba bikomeje kwiyama inzira y’intambara Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikomeje gushaka gukurura hagati ya yo na Koreya ya Ruguru, intamba ibi bihugu bivuga ko yasigira isi akaga gakomeye mu mvugo ibi bihugu byita “Catastrophic Consequences”.
Muri iyi nama kandi hazanavugirwamwo ibijyanye n’ikibazo cy’ubwoko bw’aba Rohingya bagendera ku mahame ya kislam, aho ubu bwoko bumerewe nabi kandi bukaba bwarameneshejwe n’abaturage ba Myanmar.
Muri iki gihugu, aba Rohingya bagera ku 400.000 bataye ibyabo, ntibagira aho bikinga umuyaga kubera kuvangura no gutotezwa, mu kintu abantu benshi babona nka jenoside ishobora kubakorerwa.
Inzego z’abadipolomate b’Abongereza bari New York zatangarije AFP ko iki gihugu giteganya gukora inama mu muhezo ,izaba inarimo impande zose zifite aho zihuriye n’iki kibazo cya Myanmar ,aha kandi hakazaba hanarimo abahagarariye Leta ya Myanmar,aba Rohingya babarizwamo.
Binataganijwe kandi ko ibyo byose bizaganirwaho,bitazasiga inyuma ikibazo cy’imiyaga n’inkubi za Irma na Maria zugarije akarere ka Amerika ,n’inyanja ya Caraibbean ,iyi miyaga ikaba imaze gusenya byinshi ikanahitana abatari bake.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall Eugene David / Bwiza.com


