Charli na Nina bagiye kwerekeza muri Canada

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ibihe byiza bagiriye mu ruzinduko baherutsemo muri Uganda, abahanzi bagize itsinda “Charli na Nina” bagiye kwereka mu gihugu cya Canada mu bitaramo.
Ubwo batugezagaho indirimbo yabo nshya bise “Zahabu”, Charli na Nina baboneyeho kudutangariza ko iyi ndirimbo ije mu gihe kiza kuko ngo bari bakeneye indirimbo nshya bazifashisha mu bitaramo by’inkurikirane bafite mu mpera z’uyu mwaka wa 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bagize bati “Dufite ibitaramo byinshi twiteguye kuririmbamo, harimo icyo tuzakora cya Jazz Junction, hari ikindi tuzakoranamo na Run Town, ndetse n’icyo tuzakora kinini mu mpera z’umwaka, gusa hagati aho tuzerekeza muri Canada mu mpera z’Ukwakira mu gitaramo twatumiwemo n’abantu bo muri iki gihugu”.
Iyi ndirimbo nshya bashyize hanze, bayikorewe na Producer Nessim, amashusho yayo akorwa na Sasha Vybz usanzwe akorera abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afrika.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *