Rwamagana: Abagore baboha uduseke bavuga uburyo Abayapani bashatse kubajyana iwabo bakanga

Sangiza iyi nkuru

Abagore bakora umwuga w’ubukorikori bushingiye ku muco nyarwanda bibumbiye muri koperative ‘Agaseke k’urukundo’ bavuga ko bakora ubukorikori bushingiye ku muco kandi bakabukora ku buryo bugezweho ku buryo agaseke bakora kakunzwe n’abanyamahanga barimo Abayapani bashatse kubajyana mu buyapani gukorerayo ubukorikori bwo kuboha Agaseke ndetse no kwigisha Abayapani baranga.

Abayapani ngo bagerarageje gusaba aba bagore kubigisha uko baboha uduseke ndetse n’indi mitako bakora ibereye ijisho, barabibemerera nubwo bwose ngo bibananira, bakabona birimo ubuhanga ari nayo mpamvu bifuje kubajyana iwabo nubwo bwose batabyemeye.

Ufitikirezi Mariya atuye mu murenge wa Muhazi amaze igihe kinini aboha agaseke ndetse niwo mwuga umutunze avuga bahisemo gukora ubukorikori bushingiye ku muco nyarwanda ariko bakabikora ku buryo butandukanye n’uko byakorwarwa kera.

Agira ati “dukora agaseke ndetse n’indi mitako ariko byerekana n’umuco w’igihugu cyacu , tubikora mu buryo bugezweho ku buryo Abanyarwanda n’abanyamahanga bakunda ibyo dukora ku buryo hari abazungu badusaba kubigisha gukora agaseke ariko bikabananira, iyo batangiye urushinge rukabajomba bahitababireka usanga batangazwa n’uburyo tugakora neza kandi bo bakabinanirwa, abashinwa n’abayapani nibo bakunze kuza ngo tubigishe uko baboha agaseke”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ufitikirezi akomeza avuga ko abayapani babahaye akazi ngo babajyane mu buyapani ariko banga kujyayo kuko basanga ari umuco w’igihugu baba bagurishije.

Agira ati “Abayapani baratwingize ngo tujye iwabo tujye gukorera ubukorikori bwo kuboha agaseke ariko turabyanga kuko twasanze twaba tuguranye umuco wacu amafaranga ndetse tuwubagurishije tukanagurisha amabanga y’igihugu”.

Uretse aba bagore, abana b’abakobwa nabo kuboha agaseke bibarinda kwiyandarika ndetse no kuba bashukishwa amafaranga n’abahungu.

Gwizimpundu Christine ni umukobwa utuye mu murenge wa Munyaga, avuga ko ubukorikori bushingiye ku muco bwamufashije kwigira akagira inama urubyiruko gukunda umurimo.

Agira ati “uyu mwuga waramfashije ku buryo nabashije korora ihene, ubu nshobora kwigurira umwenda nkiyushyurira mituweli ku buryo nta kibazo na kimwe ngira ngo nanirwe kukikemurira, hari abakobwa bamwe usanga batinya kuza gukora umwuga kubera ubwibone, ugasanga abasore babashukisha amafaranga ariko nyamara babashaka kubajyana mu ngeso zibangiriza ubuzima, ariko iyo ufite umwuga ukora nta musore wagushuka”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buvuga bufite gahunda yo gufasha abagore kwiteza imbere bakorera mu makoperative no mu matsinda nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’akarere ka Rwamgana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne .

Agira ati “abagore bo mu karere ka Rwamagana barakora cyane kandi tubashishikariza gukorera hamwe mu makoperative ndetse dufite ikigo kitwa ‘Yego center’ ku buryo abadafite aho bakorera bashobora kuhakorera, harimo n’abo b’agaseke kandi tuzakomeza kubakurikirana dushishikariza n’abandi gukorera hamwe n’abandi bituma tumenya ibibazo bafite”.

Abagize koperative ‘Agaseke k’urukundo’ bagera kuri 17 , babanje kujya bakorera mu rugo umwe ku wundi, ubu bishyize hamwe bakodesha ahantu hamwe, hafi na Derava Hotel, kugirango abakerarugendo bayizamo bazajye banabagurira.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ngabonziza Justin/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *