Abayobozi batandukanye basanisha imiyoborere n’intambwe u Rwanda rwateye

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa avuga ko nta gihugu cyagera ku iterambere rirambye kitimakaje umuco w’amahoro nituze mu bagituye, mu gihe Musenyeri John Rucyahana avuga ko ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite bwatumye abarutuye babasha kongera kubana mu mahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi byagarautsweho kuri uyu wa kane ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro.

Kuri uyu munsi isi izirikana umunsi mpuzamahanga w’amahoro, urubyiruko rwahuye n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bungurana ibitekerezo ku cyarushaho kuzana ituze n’amahoro mu Banyarwanda.

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana avuga ko ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite bwatumye abarutuye babasha kongera kubana mu mahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati, ”Abanyarwanda bateye intambwe igaragara kuko bashoboye kwisana no kwiyubaka. iyi ntambwe yagezweho kandi yashobotse kuko u Rwanda rwabonye ubuyobozi bwiza bufite icyerekezo n’ubufatanye bw’inzego zose.”

Urubyiruko rwagaragaje zimwe mu ngamba batangiye zigamije kwimakaza amahoro zirimo gutangiza amahuriro abafasha kungurana ibitekerezo no gusasa inzobe ku bishobora guhungabanya amahoro.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iradukunda Marie Josee, umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda yagize ati ”Dufite uruhare runini mu gusakaza amahoro cyane cyane ko ari twe dufite ibitekerezo byubaka ari twe dufite imbaraga. gukwirakwiza cyangwa kwimakaza umuco w’amahoro ni inshingano z’urubyiruko.”

Mukabalisa yasabye urubyiruko rw’u Rwanda gusigasira amahoro kuko ariyo shingiro ry’iterambere rirambye ry’Igihugu anabasaba kurangwa n’umuhate wo kwiteza imbere bagaragaza ubudasa busanzwe buranga abanyarwanda.

Ati”Nimwiyubakemo ubushobozi n’ubumenyi bubafasha kwihangira umurimo kugira ngo mwiteze imbere mukoresha amahirwe n’uburenganzira igihugu cyabahaye harimo kwiga no guhabwa agaciro gakomeye namwe mwihe agaciro. Mwirinde kwishora mu biyobyabwenge kuko bibasenya bigasenya imiryango ndetse n’igihugu mugire uruhare mu kurwanya icuruzwa ry’abantu ryibasira cyane urubyiruko aho rukoreshwa mu bikorwa by’urukozasoni no guhungabanya amahoro n’umutekano ndetse muharanire guhindura n’ababyeyi gito ndetse na bagenzi banyu batitwara neza. mugaragaze ubudasa.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro wizihijwe tariki ya 21 Nzeri 2017, ku nsanganyamatsiko igira iti “Twese hamwe duharanire amahoro twimakaza indangagaciro z’ubwubahane n’agaciro ka muntu mu muryango”.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *