Nyamasheke: Hatoraguwe gerenade 2 mu murima w’umuturage

Sangiza iyi nkuru

Mu mudugudu wa Kadobogo, akagari ka Jarama mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke, abaturage bahingaga batoraguye ibisasu 2 byo mu bwoko bwa gerenade.

Ni abaturage bagera kuri 30 bahingaga umurima ugera kuri hegitari 3, nyirawo ashaka kuwuhingamo inanasi na Marakuja, baguye ku bisasu 2 bahita batabaza inzego z’umutekano zabiteguye mu masaha y’umugoroba yo ku wa 21 Nzeri 2017.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na bamwe mu bahingaga uyu murima ubwo inzego z’umutekano zazaga kubitegura, ngo hari mu ma saa tatu n’igice z’igitondo zo ku wa 21 Nzeri 2017, ubwo basubiragamo neza uwo murima bari barahinze muri Kamena uyu mwaka ngo batangire guteramo inanasi na Marakuja, igice cy’abagera ku 10 bari hafi y’inzira nyabagendwa bahinga, umwe muri bo aseruye igikuri cyari hafi y’igishyitsi cy’intusi ahita agwa kuri ibyo bisasu 2.

Mutumwinka Euphrasie, agira ati’’ yaseruye igikuri abonye ibyo bintu bipfunyitse aduhamagara atubwira ko yiboneye imari, asharuye iyo anvilopi abona ni gerenade, ahita abona n’indi mu isashe munsi y’iyo.

Twahise dukwirwa imishwaro n’ubwoba bwinshi twiruka dutabaza, ubuyobozi bw’umurenge n’inzego z’umutekano bahita bahagera, barahazitira, batubwira kutongera kuhegera, tuhagarutse ubu muri aya masaha ya saa kumi n’imwe tubonye abasirikare baje kubitegura.’’

Si ubwa mbere muri uyu murenge hatoragurwa gerenade, nk’uko umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Gihombo, Mutuyimana Gabriel yabitangarije Bwiza.com, ko no muri Werurwe uyu mwaka mu kagari ka Butare, mu mudugudu wa Butare hafi y’ikigo cy’ishuri ribanza na bwo hatoraguwe gerenade.

Ati’’ iyo duhuje ibi byombi n’amahano ndengakamere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyari Komini Rwamatamu no kuba ino harabaye zone Turquoise n’ibindi, no kuba ibyinshi muri ibi bisasu bitoragurwa ubona bishaje, dutekereza ko hari ababa bari barabibitse mu nzu zabo, babona bitangiye kubasaziraho n’uburyo umutekano urushaho gukazwa, bagatekereza ko amaherezo bazabifatanwa, bakagenda babijugunya mu mirima no mu nzira gutya.

Ni yo mpamvu dusaba uwaba afite igisasu nk’iki wese ko yakigeza ku nzego zibishinzwe hakiri kare kuko uwagifatanwa we yabihanirwa by’intangarugero.’’

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, wahise agirana inama n’abaturage bari bahari nyuma y’itegurwa ryabyo, yabasabye kurushaho kwicungira umutekano, kudatoragura ibyo babonye byose babyita imari, bakanabitoza abana babo no guhita batungira agatoki inzego z’umutekano.

Yakomeje avuga ko muri iyi minsi nta wundi murenge ibintu nk’ibi biragaragaramo, ariko ko ingamba zo kwicungira umutekano zikomeza kugira ngo hatagira uwabaca mu rihumye akaba yawuhungabanya.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *