Zari uhisha agahinda yatewe na Diamond, avuga ko atahungabanyijwe n’uko yamuciye inyuma

Sangiza iyi nkuru

Hashize iminsi mu binyamakuru bitandukanye humvikana inkuru z’uko urukundo rwa Diamond n’umugore Zari rwajemo agatotsi, Diamond yemera ko yaciye inyuma umugore we, kuri ubu na we yagize icyo abivugaho.
Amakimbirane hagati ya Zari na Diamond, atangiye nyuma yaho yemereye ko yabyaranye n’umunyamideli Hamisa. Umwana nyina yanamwise amazina ya se “Diamond Platnumz” nk’uko bwiza.com ibikesha Clouds Fm.
Zari yatangaje ko atazigera agaragaza umujinya ku mugabo we Diamond, mu byo yari yatangaje mbere yavugaga ko ashobora no kumujyana mu nkiko bigaragara ko yahungabanyije no kuba umugabo we yaramuciye inyuma.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Zari yagize ati” Mwavuze byinshi cyane, kandi narabashimiye ku nama mwampaye, kumpumuriza, kungaragariza impuhwe, ububabare mwumva ku bwanjye ariko mbere ya byose ku bw’ubu buhemu.
Gusa reka turebe ibi mu ruhande rutari urw’ibibi gusa. Iyo umuntu ahisemo kuguca inyuma undi, ntabwo ari wowe aba abigiriye ahubwo ni we bihindukana kuko bisanga bibahindutse bibwiraga ko ari wowe bihangayikisha.
kwiheba si cyo kiba gikenewe ndetse ntuzacike integer uvuga ko wenda kuguca inyuma ari amakosa yawe buri gihe ujye uhaguruka ukomeze urugendo. Ubu ndi kwita ku isabukuru yanjye, dushyire imbaraga z’ikibi ku ruhande dushime ubuzima”.
Ubusanzwe Zari afite abana babiri yabyaranye na Diamond biyongera kuri batatu yabyaranye n’umugabo we mukuru, Semwanga Ivan wapfuye muri Gicurasi, gusa kuri ubu mu bana ba Diamond bazwi hiyongeyeho uwo yabyaranye n’umunyamideli witwa Hamisa Mobeto, yakoresheje mu mashusho y’indirimbo yitwa ’Salome’.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Emmy Niyigena@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *