Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yababajwe n’ubwoko bw’inzoga yasanze ahitwa mu Gashingiriro I mu Murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze.
Ubwo yageraga muri uwo murenge avuye gutangiza igihembwe cy’ihinga 2018A, mu murenge wa Nyange muri aka karere ka Musanze, yafashe iyo nzoga abaza iyo ari yo. Uyicuruza yamubwiye ko ari icyayi. Nyuma yo kuyitegereza byagaragazaga ko ababajwe n’iyo nzoga, yasutswe hasi abari aho batangazwa n’ubwo bwoko bw’inzoga bukurura amasazi ako kanya. Bamwe bavuze ko ari inzoga y’igikwangari.
Nkuko bigaragara kuri videwo nto yashyizwe kuri Whatsapp, Kaboneka yabazaga uwenga izo nzoga uburyo akina n’ubuzima bw’abantu.
Ati ” Ubu ni ubuzima bw’abantu, uratubeshya ngo ni icyayi, twese se ntitunywa icyayi. None ngo ibyo ushyiramo ntabwo ubizi.
Muri ako gace yari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney.
Amakuru agera kuri Bwiza.com ni uko uwitwa N sanzimana udukora ahise atabwa muri yombi.
Izi nzoga zigura hagati y’amafaranga 200 na 500 usanga zinyobwa hirya no hino mu Rwanda. Kenshi ababona abazinywa bakeka ko zishobora kubatera ibibazo bitandukanye birimo uburwayi, kubera uko usanga uyinyweye yahindutse, gusinda mu kanya gato, no kugenda ubona nta mbaraga afite.
Videwo igaragaza uko byagenze

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus @Bwiza.com


