Abaturage batuye mu tugari twa Sibagire mu murenge wa Kigabiro na Rweru mu murenge wa Munyaga mu karere ka Rwamagana, bavuga ko ibikorwa Croix Rouge ikorera mu tugari twabo byabafashije guhindura imyumvire, birinda indwara ziterwa n’umwanda ndetse n’iziterwa n’imirire mibi.
Ubuyobozi bwa Croix Rouge mu karere ka Rwamagana bwo bukavuga ko gukorera ku mihigo bifasha abaturage guhindura imyumvire ndetse no kwishakira ibisubizo ku bibazo bafite.
Mukahabimana Vestine, ni umuturage wari warahunze mu 1994 ubwo bamwe mu banyarwanda birukanwaga muri Tanzaniya yagarutse mu Rwanda, avuga ko n’ubwo akennye ariko isuku ari ngombwa agashimira abakorerabushake bamufashije kumva akamaro ku guhinga akarima k’igikoni ndetse no kugira isuku.
Agira ati “ubwo nahungukaga nari mfite ibibazo by’ubukene kandi ibibazo by’imibereho byari bigoye, ariko croix rouge yarampumurije bambwiye ko isuku ari ngombwa ndetse ko ngomba kwirinda imirire mibi nkanagira isuku, kuva kera nari nzi ko isuku itashoboka ku mukene ariko ubu namaze kumva akamaro kayo”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Sibagire, Semana Emmanuel, yishimira ko Croix Rouge yiyemeje gukorera ku mihigo kandi igakorana neza n’inzego z’ibanze mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Agira ati “Croix rouge ni umufatanyabikorwa mwiza, hari byinshi ikora mu gasozi ndatwa kandi ibikorwa ikora ubwabyo birivugira, dukorana nabo muri byinshi cyane cyane isuku n’isukura kuko yafashije abaturage kugira ubwiherero batari bafite, iyo urebye uburyo dukorana nayo usanga abaturage barahinduye imyumvire ku buryo hari uruhare runini Croix rouge yakoze ndetse tuzakomeza dukorane kugirango ubuzima bw’abaturage bacu bukomeze kuba bwiza”.
Komite ya Croix rouge mu karere ka Rwamagana irishimira ubufatanye buri hagati y’ubuyobozi ndetse na yo, mu gufasha abaturage kwishakira ibisubizo ku bibazo bafite.
Perezida wa Croix Rouge mu karere ka Rwamagana, Hakizimfura leonard, avuga ko kandi isuzumabikorwa ryakozwe na komite ku rwego rw’igihugu ribafasha gufata ingamba zo kwesa imihigo.
Agira ati “abayobozi ku rwego rw’ighugu baramanutse bajya gusura abagenerwabikorwa, abaturage ubwabo bitangira ubuhamya ndetse bishimira ibikorwa twakoze, igikorwa cyo gusuzuma imihigo gituma turushaho gufata ingamba zo kwese imihigo, uretse kuba tumenya uko duhagaze mu mihigo y’umwaka ushize biduha icyerekezo no kumenya aho tuzashyira imbaraga mu mwaka w’imihigo 2017/2018″.
Croix rouge yageze mu Rwanda mu 1962 ariko yemerwa na Leta 1964 nk’umuryango utegamiye kuri Leta, ibikorwa byayo bishyirwa mu bikorwa n’abanyamuryango hamwe n’abakorerabushake bari mu mirenge yose 416 ndetse no mu bigo by’amashuri.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin/Bwiza.com


