Umusore dukundana wanandihiriye ishuri, akomeje kunsaba ko turyamana ngo yumve ko ntazamubera ikurumbo mu buriri- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Ntuye mu Burasirazuba nkaba nitwa Clarisse [ryahinduwe] mfite umusore dukundana kandi tumaranye imyaka myinshi, kuva mu mwaka wa kane sec. yagiye amfasha bimwe na bimwe nkenerwa ku ishuri.
Muri iyi minsi sinzi ibyamuteye. Kandi twubahanaga pe, nagiye kumva ati ‘nsingaye nkushaka cyane’ ansaba ko turyamana ndamuhakanira, kuko twagiye tubiganiraho tukavuga ngo tuzirinde kugwa mu cyaha cy’ubusambanyi.
Muri iyi minsi rero nibwo yeruye arambwira ngo n’ubundi nta wundi mukobwa azarongora, ngo ntangiye kuzicwa n’irari, ansaba ko turyamana ndanga, arampendahenda ati ‘ndashaka kumva ko utazambera ikirumbo umunsi twabanye’ iri jambo ntabwo narisobanukiwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nakomeje kumubaza ariko aranga, ngo azambwira umunsi nzaba navuye ku izima tukaryamana, bakunzi ba bwiza.com nagirango mungire inama, kumukunda byo ndamukunda pe, ariko mbona nimwiha bizamviramo ingorane.
Kubera ko twateganyaga kubana umwaka utaha, naranamubwiye ngo nafate irembo, tujye mu murenge ku buryo nihagira n’ikibazo kivuka abaye anteye inda, tuzakirengere twembi, akavuga ko byose tuzabikorera rimwe umwaka utaha.
Mbese ntababeshya byambereye ihurizo, mungire inama , murakoze!
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *