Umwe mu basore bagize itsinda “Urban Boys” uzwi nka Humble G aratangaza ko ari mu myiteguro yo kwakira imfura ye iri hafi kuvuka byanatumye ahindura itariki y’ubukwe bwabo dore ko bwari buteganyijwe mu Kuboza uyu mwaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nkuko bigaragara ku mbuga nkoranya mbaga z’uyu muhanzi biragaragara ko yishimiye umwana bagiye kwibaruka ndetse ko bishimiye kuba ari Umukobwa nkuko babigaragaza. gusa yanatangaje ko bitewe n’imyiteguro barimo yo kwitegura kwakira imfura yabo we n’umukunzi we Amy Blauman, byagize ingaruka ku itariki yari isanzwe y’ubukwe bakabwimurira umwaka utaha wa 2018
Yagize ati ”Ni byo koko aratwite, mu kwezi k’Ukuboza 2017 turajya muri Amerika nzaba ngiye gusura umuryango we ariko na none ngomba kumuherekeza kubyara imfura yacu.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Humble G ni umwe mu basore bakora gahunda zabo neza dore ko adakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ku bijyanye n’itandukana rya hato na hato n’abakobwa, nk’uko biba kuri bagenzi be bo mu itsinda rya urban Boys.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Emmy@bwiza.com


