Abaturage batuye mu murenge wa Bugeshi, ho mu karere ka Rubavu barinubira ikorwa ry’umuhanda ukozwe nabi uva Kabumba ukagera Kabuhanga kuko nta muyoboro w’amazi ugira bityo ukabateza isuri.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bamwe mu biganjemo abahinzi babashije kuganira na bwiza.com batuye muri ako gace avuga ko uyu muhanda-Kabumba Kabuhanga ,waje bawukeneye kuko waborohereje kugeza umusaruro w’ibihingwa bya bo ku masoko ariko kandi ku rundi ruhande wabakururiye ibyago by’isuri.
Kanyabugoyi Dismas yagize ati”Birababaje kubona igikorwa remezo nkiki cyaje kutuvana mu bwigunge ariko kandi kikaba aricyo gitangiye kudukururira ibyago. Iyo Imvura iguye uyu muhanda wuzura amazi agatemba ajya mu mirima, isuri igahitana imyaka yacu yaritangiye kumera”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi bwemeza ko icyo kibazo bukizi kandi ko atari umuhanda Kabumba-Kabuhanga gusa , ahubwo ko kiri no ku muhanda Kabari-Kabuhanga ariko ko barimo gufatanya n’ubuyobozi bw’akarere kugira ngo gikemuke vuba .
Nsabimana Mvano Etienne, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge yagize ati “Ikibazo turakizi, cyatewe ahanini n’uko umuhanda wakozwe , ariko ntihashyirwamo imiyoboro y’amazi ndetse twabigaragarije ubuyobozi bw’akarere mu mwaka wa 2015-2016 ubwo iyi mihanda yakorwaga, ariko turebye mugitabo cy’amasezerano bagiranye na Rwiyemeza mirimo wawukoze dusanga izo rigori ntizateganyijwe bigatuma amazi yuzura agatembera mu mirima y’abahinzi,”
Mu buryo bwo guha ubufasha bwihuse aba baturage, akomeza avuga ko hari ubufasha bw’ibanze babahaye kugira ngo imyaka yabo idakomeza gutembanwa n’imvura ,harimo gucukura ibyobo bifata amazi,guca indi migende mishya y’amazi n’ibindi.
Uyu muhanda bavuga wubatse utagira umuyoboro w’amazi uva mu murenge wa Kanzenze ahitwa ku kabari ukagera ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahitwa Kabuhanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uretse n’isuri yibasira imirima y’abaturage kandi, abaturage baturiye uyu muhanda bafite n’impungenge ko ushobora no kubasenyera inzu, aho basaba leta kuzajya itanga amasoko ya ba rwiyemezamirimo yakoze ubushishozi, kuko ngo usibye kubateza isuri umuhanda nkuyu utaramba.
Magarambe@Bwiza.com


