Umudepite mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda, Ibrahim Abiriga ari mu mazi abira nyuma yo gufotorwa anyara imbere y’ibiro bya Minisitiri w’Imari arimo ajya mu kazi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu gihe muri iyi minsi Abadepite mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda babyukira umunsi ku wundi mu mpaka zidashira ku ivugurura ry’ingingo igenera uwiyamamariza kuyobora igihugu imyaka atagomba kuba ari munsi ndetse n’iyo atagomba kurenza, aho uyu mudepite ngo yaje kumva akubwe ari mu nzira ajyayo agahitamo kwikinga ku rurabo ruri imbere ya Minisiteri y’Imari na yo ituranye n’ingoro y’Abadepite.
Inkuru dukesha ibinyamakuru byo muri uganda, ivuga ko mu kiganiro uyu mudepite yagiranye n’imwe muri televisiyo zo muri Uganda, yavuze ko nta kundi yari kubigenza ariko agasaba imbabazi yemera ko yakoze nabi.
Yagize ari « Nari gukora iki ? Ese nari kugumana inkari muri njye, sinumva ikibazo kibirimo. »

Depite Abiriga ahagarariye agace ka Arua mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda. Ni umwe mu badepite bashyigikiye ko ingingo ya 102 igenera umukuru w’igihugu imyaka ihinduka, abantu bakaba batangazwa n’uburyo yaturutse iwe ajya ku kazi agahagarika imodoka mu marembo ya minisiteri byongeye iyo minisiteri na yo ikaba ituranye neza neza n’ingoro y’inteko aho yari agiye yarangiza akajya kunyarira ururabo ruri imbere aho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa uyu mudepite ntahakana kuko amashusho ubwayo aabyigaragariza ariko akavuga ko nta kundi yagombaga kubigenza mu gihe yumvaga akubwe.
Ni mu gihe kandi ku munsi w’ejo kuwa Kabiri tariki ya 26 nzeri, Abadepite bari mu ngoro bafatanye mu mashati kubera kutumvikana ku ikurwaho ry’iyi ngingo, bikageza aho bamwe batangira gushinja abandi kwinjirana imbunda mu ngoro.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


