Polisi ikorera mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yamuritse ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2017, abantu bagera kuri 80 bakekwaho gukora ubwicanyi mu bice bitandukanye by’umujyi guhera mu bihe byashize.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi polisi ikorera kuri sitasiyo ya Lufungula ivuga ko muri aba batawe muri yombi harimo agatsiko k’amabandi 21 bafatanywe intwaro zirimo izo mu bwoko bwa AK 47 hamwe n’abandi 59 biganjemo urubyiruko bo bakaba bibumbiye mu mutwe wiswe Kulunas bose bakaba bashinjwa kuyogoza ibice bitandukanye by’umujyi bakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo n’ubwicanyi.
Muri ayo mabandi yitwaje intwaro, harimo abasirikare 6, abapolisi 2 n’abasivili 13. Bikekwa ko aba bagenda batera inzego z’umutekano muri RDC bakazambura intwaro zo gukoresha mu bikorwa bya bo by’ubugizi bwa nabi.
Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi, Major Nlandu Mavinga yatangaje ko abafashwe muri abo bose bagafatanwa imyenda ibaranga, dosiye za bo zamaze gushyikirizwa ubutabera bakaba bagomba gukurikiranwa by’umwihariko.
Muri aya mabandi kandi, harimo abamaze imyaka igera ku 10 batawe muri yombi bashinjwa kwivugana uwari umuyobozi w’intara , Daniel Boteti abandi na bo bakaba baragiye bafatwa nyuma gahoro gahoro.
Radio okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko itsinda risigaye ryiganjemo abasivili, abashoferi b’imodoka bari barakoze igisa n’urugaga «Ketchs», bakaba bakoresha izo modoka za bo mu kujya gukora urugomo aho bashaka ndetse no kuzitwaramo ibikoresho bibafasha, by’umwihariko bakaba bazi neza uburyo bwo gushimuta abantu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi wa polisi mu ntara, Général Kasongo Sylvano avuga ko muri aba, harimo n’abandi babaye kabuhariwe mu kwiba imodoka, intwaro n’ibindi bitandukanye haba mu gihugu cya bo no hanze ya cyo.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko aba bose bagomba gukurikiranwa umwe ku wundi bakabasha kuba baryozwa ibyo bakurikiranyweho mu gihe hari ibimenyetso bifatika.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
Â


