Byinshi ku buzima bwa Producer Mkono Wake Elize, Umunyarwanda uri kubica bigacika muri Kenya

Sangiza iyi nkuru

Producer w’Umunyarwanda uzwi nka Mkono Wake Elize ufite studio yitwa Spear Kick Records, kuri ubu akaba ari gukorera umwuga we i Nairobi mu gihugu cya Kenya, arashima urwego umuziki w’u Rwanda ugezeho nubwo yemera ko uko ikoranabuhanga rizamuka ugomba kujyana naryo, akaba avuga ko yifuza kugera ku rwego nk’urwa ba Dr Dre.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Bwiza.com, Producer Mkono Wake Elize yatunyuriyemo muri macye ubuzima bwe, atubwira igihe yavukiye, aho yize, uko yinjiye mu bijyanye n’umuziki n’ibindi Abanyarwanda batari bacye bakeneye kumumenyaho.

Elize
Producer Mkono Wake Elize

Twatangiye ikiganiro tumubaza amazina ye y’ukuri, atubwira ko amazina yiswe n’ababyeyi ari Niyibigira Elize, akaba yaravutse mu 1985 kuwa 17 Ugushyingo avukira i Gikondo.

Amashuri abanza yayize kuri Ecole Congolaise, akomereza ayisumbuye ku bigo bitandukanye birimo Nyamata High School na APUCUR mu Ruhengeri.

Ibintu bijyanye na muzika yatubwiye ko yabitangiye ari umwana muto mu rusengero, aho ku myaka 5 gusa yari afite ubushobozi bwo kuvuza ingoma ndetse azi no kuvuza ikondera.

430265_383501725007337_1932322041_n

Nyuma yaho gato amaze gukuramo gacye yakunze ibintu bijyanye no kubyina aho yabitangiriye muri APUCUR ari bwo agitangira amashuri yisumbuye, akaba yarabaye mu matsinda yo kubyina yo ku ishuri, maze mu biruhuko bikuru yinjira mu itsinda ryigeze kubica bigacika mu marushanwa yo kubyina ryitwa Bad Boys ryatwaye irushanwa ryo kubyina ryo mu 2002.

Kubera kuvuka akunda umuziki kandi yiyumvamo impano, ntibyarangiriye mu kubyina gusa kuko yifuje kwagura impano ze mu bijyanye na muzika, maze ajya muri Band cyangwa se Orchestre yitwaga Eva Star yari ivuye mu gutandukana kwa Ingenzi International.

Aha niho yahereye kwiga ibijyanye no gucuranga, maze ajya kwiga gucuranga Guitar mu ishuri ryabaga mu Kiyovu ahasanga umuhanzi Albert wigeze kwamamara mu Rwanda nyuma yo gukora indirimbo akayita Mbabura atangira kumwigisha.

Nyuma yakomereje mu gihugu cya Kenya agiye gushaka ubumenyi bwisumbuye noneho mu bijyanye no gutunganya indirimbo (Music Production/Mixing&Mastering Engeneering), arangije ahita abona akazi ku ishuri bita Kamata Ent.

600961_450784661612376_620360976_n
Hussein Machozi, Size 8 na Producer Elize

Kugeza ubu avuga ko amaze gukora indirimbo nyinshi zitandukanye muri Kenya, aho avuga ko yabashije guhuza abahanzi Hussein Machozi na Size 8 akabakorera indirimbo yitwa Nipe ariko itarakorewe amashusho kuko Size 8 yahise yinjira mu ndirimbo zo guhimbaza.

Yabashije kandi guhuza Hussein Machozi n’itsinda rya Sauti Sol abakorera indirimbo bise Utapenda yakunzwe hirya no hino mu karere ndetse no mu Rwanda, yongera gukorera Hussein indirimbo yiswe Addicted. Yakoreye kandi umuhanzi Ng’anga Lito wamenyekaniye muri Tusker, n’abandi n’abandi barimo Top C.

480545_450786001612242_980470217_n

Producer Elize yigeze kuza mu Rwanda nko mu 2011 ndetse agerageza no gukorera mu Rwanda ariko nyuma y’igihe gito ahita asubirayo. Twamubajije impamvu yahise asubira inyuma, atubwira ko yari yaje hari amasomo atararangiza bikaba ngombwa ko asubirayo, ariko Studio yari yazanye akaba yarayisize ari yo Unlimited y’ubu ikuriwe na murumuna we, Double P. Yakomeje atubwira ko azanagaruka mu Rwanda ariko akiri kongera ubumenyi.

Umva Indirimbo Utapenda ya Hussein Machozi na Sauti Sol yakozwe na Elize

[youtube http://www.youtube.com/watch?v=q8nY57pb2Tc&w=420&h=315]

Zimwe muri gahunda afite mu minsi iri imbere, nuko ashaka gukorera abahanzi bakomeye muri Afurika nka AKA uherutse gukorana na Diamond indirimbo bise Make me Sing, kandi ngo arashaka no guhuza abahanzi bo mu Rwanda n’abandi bahanzi bo muri Afurika bakagura umuziki w’u Rwanda. Yongeyeho ko yumva yifuza kuzagera ku rwego nk’urwa ba producer nka Dr Dre wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Twasoje ikiganiro twagiranye tumubaza ikintu abona cyaba kikizitira umuziki nyarwanda ngo ntugere kure, avuga ko ntacyawubuza kugera kure , igikenewe ari ukujyana n’aho ikoranabuhanga rigeze, ikindi ngo Abahanzi Nyarwanda bakaba bagomba gukorana n’abandi bahanzi bo hanze kuko ari ngombwa kugirango indirimbo zabo zirusheho kwishimirwa n’abaturage bo muri ibyo bihugu baba bakoranye n’abahanzi babo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *