Nyuma y’uko Hitler ashatse kwigarurira isi yose mu biganza bye bikaza kurangira atabigezeho , bamwe mu bahanga mu by’amateka n’abaganga bagiye bakuririkirana imibereho ye mu bubiko bw’ibitaro yagiye yivurizaho, bemeje ko uyu mugabo Adolf Hitler yagize uburwayi bwatumye avuka afite ibya rimwe ndetse n’igitsina gito.
Hitler wakomokaga mu gihugu cy’Ubudage akaba yari umuyobozi w’Abanazi, byemezwa n’abahanga babiri mu by’amateka ko yari yarazahajwe n’indwara ya” hypospadias” ituma umwana w’umuhungu avukana ibya rimwe n’igitsina gito.
Nk’uko bitangazwa na Mirror.com, Jonathan Maya na Emma Craigie bemeza ko babonye bimwe mu bipapuro byari mu bubiko bw’ibitaro uyu mugabo yagiye yivurizamo ubwo burwayi, zagaragazaga uburwayi bituma bemeza ko yavukanye ibyo bice by’umubiri bituzuye.

Ibi kandi byemejwe na Theodore Morell wari umuganga w’ihariye wa Hitler, wagiye ukora ubushakashatsi ku bijyanye n’imitekerereze y’iki gihangange asanga ko yari ifite aho ihurira n’icyo kibazo cyo kutaba yari yujuje imyanya myibarukiro.
Gusa yaje gukomeza avuga ko Atari we wenyine kuko ngo abagabo benshi bakunze guhura n’icyo kibazo cyo kubura imisemburo ikuza iyo myanya myibarukiro ndetsw ko bakunze kugira imyitwarire yihariye ijya gusa n’iya Hitler.
Gusa ngo bishoboka ko uwahuye n’icyo kibazo ashobora kongererwa umusemburo hifashishijwe Amphetamines bityo bikaba byafasha uwahuye n’iki kibazo gutera akabariro neza.
Nyuma y’igihe gito ayo mabanga ya Hitler agiye hanze nibwo abanyeshuri bo mu Bwongereza babisakaje bazenguruka imihanda bavugira icyarimwe ko iki gihangange Hitler cyari gifite agasabo k’intanga kamwe gusa.
Nyamara n’ubwo abo bashakashatsi bagiye bagaragaza ko Hitler afite ibya rimwe, DR Josef Steiner we yemeza ko Hitler yari afite ubuzima bwiza kandi ko ibice by’umubiri we byose byakoraga neza uko bisanzwe.
Gusa ntabivugaho rumwe na Professor Fleischmnn wigishaga muri kaminuza ya Erlangen- Nurmberge kuko we akomeza yemeza ko uyu mugabo yari afite agasabo k’intanga kamwe nk’uko we yiboneye ibimenyetso.
Adolf Hitler yavutse ku italiki 30 Mata 1889 avukira mu mujyi wa Berlin mu Budage nyuma aza kuba umuyobozi w’ishyaka ry’Abanazi aho bivugwa ko iryo shyaka ryaje kwibasira imbaga y’ubwoko bw’abayahundi batavugaga rumwe ashaka kubarimbura.
Nyuma yo gushaka kwigarurira isi yose mu biganza bye ntibimuhire, mu gihe yiteguraga kuba yabishyira mu bikorwa byaramunaniye dore ko ibihugu by’ibihangage byari bimumereye nabi. Bitangazwa ko Hitler yapfuye ku wa 30 Mata 1945 biza kuvugwa ko yiyahuye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@ Bwiza.com


