Tchad: Perezida Idriss Deby yafunze ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihugu cye

Sangiza iyi nkuru

Perezida Idriss Deby Etino wa Tchad, yafashe icyemezo cyo gufunga ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihugu cye nyuma y’icyemezo cya perezida Donald Trump cyo kwima visa abaturage baturutse muri Tchad kubera ikibazo cy’iterabwoba.

Icyo cyemezo perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump nawe ngo yagifashe nyuma y’uko perezida Idriss Deby yamaganiye mu nama y’Umuryango w’Abibumbye iheruka, ubushake bubi bw’ibihugu by’ibihangange bwo kudatuma Afurika itatera imbere itabayemo intambara n’amakimbirane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Perezida Deby kuri ubu uyoboye umuryango wa G5 w’ibihugu bituye akarere ka sahel, mu itangazo yashyize ahagaragara akaba yemeje impungenge afite kimwe n’ibi bihugu bahuriye muri G5 kuri iki kibazo, asaba ko icyemezo cya perezida Trump cyakurwaho na cyane ko Tchad igira uruhare rukomeye mu kurwanya iterabwoba muri Sahel.

Perezida Idriss Deby Etino utarishimiye na gato icyemezo cya perezida Trump, yahise afunga ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri ku butaka bw’igihugu cye, ndetse ngo hakaba hari n’ibindi byemezo bishobora gukurikira nk’uko iyi nkuru dukesha Agence de Presse Régionale isoza ivuga.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *