Mbere y’amatora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2018 mu Rwanda, ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ritavuga rumwe n’ubutegetsi riravuga ko rigiye kubanza kuburanira itegeko rigenga amatora ribuza imitwe ya politiki kwakira inkunga zivuye mu mahanga.
Umuyobozi w’iri shyaka, Dr Frank Habineza, akaba avuga ko ishyaka rye ririmo gutegura inyandiko igaragaza mu buryo burambuye imbogamizi zatewe n’aya mategeko agenga amatora.
Dr Frank Habineza aragira ati: “ Duhangayikishijwe nuko dukomeje kugira itegeko ribuza amashyaka ya politiki gusaba inkunga Imiryango itegamiye kuri leta, imiryango y’amatorero n’abaterankunga mpuzamahanga .”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Itegeko ryo mu 2013 rigenga imitwe ya politiki ribuza iyi mitwe kwemera inkunga ziturutse mu mahanga, z’ibigo by’abanyamahanga, inganda n’imiryango isanzwe mu bindi bikorwa cyangwa abanyamahanga bafitemo imigabane.
Abayobozi b’igihugu bakaba bavuga ko inkunga nk’izi zishobora kubangamira ubwigenge bw’igihugu. Imitwe ya politiki ikaba ishobora kwishakira amafaranga iyakuye mu bayoboke bayo, abaterankunga b’abanyagihugu ndetse na guverinoma.
Iri tegeko rikaba rikomeza risaba imitwe ya politiki kugaragariza mu nyandiko Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) ari nacyo gishinzwe amashyaka ya politiki, inkunga yose cyangwa umurage yakiriye ifite agaciro guhera kuri miliyoni y’Amanyarwanda ndetse kopi igahabwa Umuvunyi Mukuru.
Dr Frank Habineza akaba avuga ko izi ari imbogamizi zikomeye kuko ngo benshi mu bafite ubushobozi bagira isoni zo kubaha amafaranga kuko ngo bazi ko bagomba kuzimenyekanisha bavuga abazitanze, ubwoko bw’inkunga n’agaciro kazo.
Indi mbogamizi Green Party ivuga nk’uko iyi nkuru dukesha The East African ikomeza ivuga, ni ukuba ishyaka rishobora kubona inkunga ya guverinoma ari uko amatora yarangiye kandi nabwo ryabashije kugeza ku majwi 5% mu matora. Iri shyaka rikaba rivuga ko ibi ari ukubogama kandi iri tegeko ryungukirwamo n’amashyaka manini harimo n’ishyaka riri ku butegetsi.
Dr Habineza asanga amashyaka yifuza guhatana mu matora yagahawe inkunga mbere y’uko amatora aba, akongera akavuga ko nko muri Tanzania amashyaka atabujijwe kwaka inkunga imiryango itegamiye kuri leta n’ iy’amatorero, ndetse ngo akaba ashobora no kwakira inkunga z’imiryango y’abanyamahanga n’abantu ku giti cyabo.
Naho muri Uganda, ngo amashyaka ntiyemerewe kwakira ako kanya inkunga ziturutse mu banyamahanga n’imiryango yabo, ariko ngo bashobora gufasha amashyaka gutegura amahugurwa no kubaka ubushobozi bwayo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


