Mu gikorwa cy’isanamitima, abantu 10 basabye imbabazi abo biciye ababo muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barazihabwa.
Ni mu muhango ngarukamwaka wabaye ku cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017, muri paruwasi Gatulika ya Mushaka, mu karere ka Rusizi, aho mu rugendo rw’amezi 6 rw’isanamitima no gukira ibikomere abakoze Jenoside basaba imbabazi ku mugaragaro abo biciye abandi bakemera kuzibaha.
Mudeyi Jean Marie Vianney w’imyaka 65, wo mu murenge wa Gashonga, yabwiye Bwiza.com ko yemeye kwiga amezi 6 yose kugira ngo abashe guhinduka asabe imbabazi ku mugaragaro abo yahemukiye, abanyarwanda bose na Kiliziya Gatulika kuko, nyuma y’aho yiciye umwana w’umuturanyi we muri Jenoside.
Agira ati “si nari nkibasha gusinzira kubera inkomanga ku mutima nahoranaga, uko ndyamye ishusho y’uwo mwana ikangarukamo n’ukuntu namwishe urw’agashinyaguro kubona ibitotsi bikangora, nahura n’umukecuru nyina w’umwana ngakubitwa n’ubwoba budasanzwe, nza kumva ubuhamya bwa bamwe mu batangiye uru rugendo na bo batasinziraga bambwira ko nyuma yo gusaba imbabazi batangiye kubona ibitotsi no gushira ubwoba bwa buri kanya nanjye ndaza”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje ashimira uwo yiciye umwana ko yamubabariye, ati “Nishimiye ko uyu mukecuru niciye umwana yongeye kumbabarira imbere y’imbaga y’abakirisitu, nkaba ngiye gushishikariza n’abandi guca bugufi bagasaba imbabazi ,kuko abo tuzisaba bo bemeye kuziduha tutaranatangira kuzibasaba.’’
Nyiransabimana Vestine amaze imyaka 17 abana na Nsengumuremyi Jean Bosco byemewe n’amategeko, bafitanye abana 5, avuga ko nyina yarokotse Jenoside.
Avuga ko yashatse kuri uyu mugabo atazi ko yoretse imbaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abimenyeye umugabo abyireze muri gacaca akanakatirwa imyaka 10 irimo iy’imirimo nsimburagifungo n’isubikagifungo, yahise amuhatira gusaba imbabazi muri iyi nzira, yarazisabye arazihabwa, ubu bakaba barasezeranye kubana akaramata.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’igihugu, Fidèle Ndayisaba, yashimye iyi ntambwe ikomeye y’ubumwe, ubwiyunge n’isanamitima ikorwa na paruwasi gatulika ya Mushaka, anashima Diyoseze gatulika ya Cyangugu muri komisiyo yayo y’ubutabera n’amahoro.
Yaboneyeho gusaba abaturage guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu miryango, ati “by’umwihariko iki gikorwa kibaye mu gihe u Rwanda rwose twatangiye icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, tuzazirikanamo akamaro k’ubumwe n’ubwiyunge, nkaba mbibutsa ko twese tugomba kubuharanira iwacu mu miryango.
Tububanze mu mitima,hanyuma tubone kubushyitsa mu miryango yacu. Twirinde ibiganiro by’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko irica, yaraduhekuye, ahubwo duharanire amahoro turwanya ibitekerezo byose biganisha ku rwango no kugirira nabi bagenzi bacu.’’
Kuva muri 2009 urugendo nk’uru rwatangizwa na padiri Ubald Rugirangoga muri iyi paruwasi, abagera ku 170 bamaze gusaba imbabazi bazihabwa n’abagera kuri 232, bikaba bimaze gutanga umusaruro ukomeye cyane w’ubwizerane mu baturanyi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


