Nyamagabe: Haravugwa ruswa n’uburiganya mu itangwa ry’akazi

Sangiza iyi nkuru

Ikorwa ry’ibizamini by’akazi mu karere ka Nyamagabe, riranengwa na bamwe, kurahiza hutihuti abatsinze ibizamini kandi hari abajuriye kikaba ikibazo cyo kwibazwaho ko hari icyari kibiri inyuma bita ruswa, umwe mu bari bahawe akazi atujuje ibisabwa yaratahuwe agakurwaho.

Mu Ukwakira 2016, mu karere ka Nyamagabe hakozwe ikizamini cy’akazi, hahatanirwa imyanya y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko abatsinze ibizamini barahijwe hutihuti mu gihe hari uwari wajuririye amanota yahawe ko atamunyuze.

Akarere kanze ubujurire ngo bwatanzwe nyuma y’igihe kigenwa n’amategeko, Komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo, irabwemera isanga uwari wajuriye ahubwo yari agifite igihe cyo kuba yajurira cy’umunsi wose.

Ba gitifu nyuma yo kurahizwa batangiye akazi, nyuma y’iminsi mike umwe muri bo witwa Nzabirinda Jean Pierre areguzwa, yari yahawe kuyobora umurenge wa Kamegeri, isuzuma ryakozwe ryasanze yarakoze ibizamini atujuje ibisabwa, uwari wajuriye, akarere kakanga ubujurire bwe, iyo adakomeza ngo agere mu rwego rwisumbuye Nzabirinda aba agihembwa amafaranga ya Leta kandi yaragiye ku kazi atabifitiye ububasha.

Umwe mu bari bakoze ibizamini utarashatse ko amazina ye atangazwa aganira na Bwiza.com, agira ati “uwemererwaga gukora ikizamini ni uko yagombaga kuba afite imyaka 3 y’uburambe ku kazi (experience), Nzabirinda Jean Pierre ntabwo yari abyujuje, yemerewe gukora anashyirwa mu murenge wa Kamegeri ngo awuyobore, yatahuwe nyuma y’amezi, komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo irabikurikirana, isaba akarere kumuhagarika, kabikoze mu ibanga n’itangazamakuru ntiryabimenye”.

Maniraho Theoneste uzwi ku izina rya Math, na we ni umwe mu bari bakoze ikizamini, ubwo amanota yasohokaga, ntiyanyuzwe n’ayo yahawe, ni na we wihutiye kujurira agaragariza akarere ko atanyuzwe n’amanota yahawe mu kizamini cyo mu buryo bw’ikiganiro ku mwanya yahataniraga w’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge mu karere ka Nyamagabe.

Akarere kagiye kumusubiza, kamubwiye ko ubujirire bwe yabutanze nyuma y’igihe, hari ku wa 14 Ukwakira 2016 saa (16:04), yohereje ubutumwa kuri Email, bwageze ku buyobozi bw’akarere (17:53), aha niho akarere kashingiye kavuga ko ubujurire bwagombaga gutangwa bitarenze saa kumi n’imwe (17:00), bukagaragaza ko yakerewe iminota 53 [Bwiza.com ifite kopi y’ibaruwa yakandikiye n’iyo akarere kamusubije].

Nyama
Ibaruwa akarere ka Nyamagabe kandikiye Maniraho Theoneste

Iteka rya Perezida Nomero 46/01 ryo ku wa 29/07/2011 rigena uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya abakozi bakora mu nzego z’imirimo ya Leta , nk’uko bisabanurwa mu ngingo ya 16 yaryo, “Kujurira” Umukandida utanyuzwe n’uburyo bwakoreshejwe mu gutoranya abakandida cyangwa n’amanota, yabonye, ajuririra ku rwego rwa mbere urwego rushaka umukozi mu gihe kitarenze iminsi itatu (3) uhereye igihe amanota yatangarijwe, akagenera kopi Komisiyo.

Urwego rwajuririwe rugomba gutanga igisubizo kuri ubu bujurire mu gihe cy’iminsi itarenze itatu (3) y’akazi uhereye ku itariki ubujurire bwakiriweho. Iyo umukandida atanyuzwe n’uburyo ikibazo cye cyakemuwe, ajurira ku rwego rwa kabiri muri Komisiyo mu gihe kitarenze iminsi itatu (3) y’akazi uhereye itariki yaboneyeho igisubizo cy’urwego rwakoresheje ibizamini.

Amanota yasohowe ku itariki ya 11 Ukwakira 2016, Maniraho Theoneste yajuriye ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira, nk’uko itegeko ribisobanura “mu gihe kitarenze iminsi itatu (3) uhereye igihe amanota yatangarijwe” yari agifite undi munsi umwe wo kuba yajurira, akarere kanze ubujurire bwe, kamubwira ko yatinze iminota 53 kandi yari agifite umunsi wose.

Nk’uko iri tegeko kandi ribisobanura neza, “Iyo umukandida atanyuzwe n’uburyo ikibazo cye cyakemuwe, ajurira ku rwego rwa kabiri muri Komisiyo” na we yarakomeje ajuririra Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo, yakiriye ubujirire bwe, inasuzuma amanota ye. Ni kimwe aheraho avuga ko yari yarenganyijwe n’uru rwego rwa mbere rw’akarere yajuririye.

Agira ati “ Kuba ubujurire bwa njye barabubonye ndetse banafite itegeko imbere yabo, iryo tegeko bakaryica, bwari uburyo bwo kugirango banshecekeshe, kugirango ibyo kurekarama mbihagarike, …. Narakomeje ngeza ibaruwa ya njye kuri komisiyo, mbahereza ibaruwa ngera naho nza kubonana na Angelina Muganza [umuyobozi w’iyi komisiyo], turabiganira mubwira amanyanga yabaye, mubwira ko hari na Gitifu witwa Nzabirinda Jean Pierre bahaye akazi nta burambe ku kazi (experience) yari afite, … komisiyo yaje gusanga koko yarahawe akazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, itegeka akarere kumuhagarika, ubu yarahagaritswe yaranasimbujwe”.

Ba gitifu barahiye hutihuti:

Ubwo ubujurire bwa Maniraho bwari bumaze kwangwa mu karere ka Nyamagabe, ku wa 18 Ukwakira 2016, nibwo yandikiye Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, asaba kurenganurwa, ubujurire bwe burakirwa.

Kuri uyu munsi, amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwahise burahiza ba gitifu hutihuti, hari n’abavuga ko barahijwe mu ijoro, ibi abaturage bakaba babyibazaho, icyabirukankanaga ku buryo banarahiza hari uwajuriye.

Ikindi abari bakoze ibizamini bashingiraho bavuga ko harimo uburiganya, ubwo urutonde rw’amanota rwasohokaga, nta kashi cyangwa umukono w’uwayasohoye, mu gihe izindi ntonde ziba ziriho kashi n’umukono, uwajuriye yanabigaragaje ku ibaruwa yandikiye Komosiyo, ibi nabyo bakabibonamo ikintu cyari kibyihishe inyuma.

nyama2
Ibaruwa Maniraho yandikiye komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo, anagaragaza ko hari uwahawe akazi atari yujuje ibisabwa

 
nyam3
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’umuyobozi wa Komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo, Angelina Muganza, avuga ko icyo kibazo cy’i Nyamagabe akizi, nubwo avuga ko atibuka amatariki neza basabiye akarere ka Nyamagabe guhagarika Nzabirinda Jean Pierre, ariko ko kagombaga kubishyira mu bikorwa. Ati “itegeko rivuga ko kimisiyo ishyiraho igihe ntarengwa”.

Ngo Komisiyo yandikiye akarere muri Mutarama 2017, Nzabirinda amaze amezi 3 akora akazi, igasaba kumuhagarika, bigomba gukorwa vuba, yahagaritswe n’akarere muri Mata, bikorwa mu bwiru, ku buryo nta kinyamakuru na kimwe kigeze kibivugaho nta nubwo byigeze bitangazwa ku rubuga rw’aka karere.

Ubuyobozi bw’akarere: Uwo ukozeho arakubwira ati “baza uriya”

Ushinzwe abakozi mu karere ka Nyamagabe, avuga ko bitari mu nshingano ze, kuba yagira icyo avuga kuri ibi, ati “wabaza meya cyangwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ”.

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 2 Ukwakira 2017, umunyamakuru yahamagaye ku murongo wa telefone, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, inshuro zirenze imwe ariko ntabwo yigeze ayitaba ngo agire icyo avuga kuri aya makuru.

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ukwakira, umunyamakuru yahamagaye umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Aka karere ka Nyamagabe, Twayituriki Emmanuel, avuga ko uko aba bakozi bashyizwe ku kazi n’uko Nzabirinda yashyizweho akaza kuvanwaho atabizi.

Agira ati “Njyewe natangiye mu kwezi kwa 5, wabaza Meya n’abandi bayobozi bari bahari”.

Umunyamakuru yongeye guhamagara umuyobozi w’akarere ntiyafata telefone, yohererejwe ubutumwa bugufi bwo arabusubiza, avuga ko ari mu nama, amubwira ko amakuru yayahabwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wari wabanje gutsemba ko atazi ayo makuru.

Meya Mugisha ati “Ndi mu nama wavugisha ES w’Akarere kuri 078…[nimero ya telefone ye ikuwemo] ibyo wifuza arabikubwira”.

Ubwo umunyamakuru yongeraga kumuhamagara [gitifu], yamusubije agira ati “ndaguhamagara mukanya”. Inkuru yasohowe atarahamagara.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *