Itsinda ry’Abadepite 4 bo muri Afurika y'Epfo bari kwigira ku bo mu Rwanda ku bijyanye n’iterambere

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry’Abadepite 4 bo muri Repubulika y’Afurika y’Epfo bari mu Rwanda aho baje muri gahunda zitandukanye zirimo no kwigira ku badepite bo mu Rwanda uburyo bwo kubanisha abaturage no kubafasha kugera ku iterambere rirambye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ijambo yagejeje ku itangazamakuru ku munsi w’ejo tariki ya 2 Ukwakira, umuyobozi w’iri tsinda, Lentheng Helen Mekgwe yavuze ko muri uru rugendo bazigira byinshi ku Rwanda, birimo kwiga uburyo bwo guteza abagore imbere, gufasha abaturage kwiteza imbere ndetse no kubagarira umubano hagati y’ibihugu byombi.
Uyu muyobozi yagize ati ‘‘dufite amatsiko yo kumenya uko mubigenza ngo abaturage banyu bateranire mu bikorwa byo gusukura ahabakikije mu bikorwa by’Umuganda, ndetse tukanamenya icyo mubishyura. Ntibisanzwe kuba biyumvamo uwo muhamagaro wo kubikora nta kiguzi, ese mubikora mute ?
Ku ruhande rw’u Rwanda, umuvugizi w’umutwe w’Amadepite, Mukabalisa yashimiye iri tsinda avuga ko ari umwanya wo kungera ubucuti ku mpande zombi.
Yagize ati « Baje kwigira byinshi ku Rwanda ariko na bo iyo baje tubigiraho byinshi, ni amahirwe rero ku mpande zombi kuko buri gihugu kiba gifite ibyo kirusha ikindi. »
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu bindi bikorwa abagize iri tsinda bakoze mu rwanda guhera mu mpera z’icyumweru gishize, basuye ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere, iy’ubutegetsi bw’igihugu, Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative ndetse banasura Urwibutso rw’abazize genoside rwo ku Gisozi n’ibindi bitandukanye.
Aba banyamategeko baje mu Rwanda nyuma y’uko mu kwezi kwa Munani na none Afurika y’Epfo yari yohereje abandi banyepolitiki 18 mu Rwanda na bo baje kugira ibyo bigira ku Rwanda.
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *