Nyamasheke: Abiga gusoma,kwandida no kubara bakuze, barasaba kwigishwa n’indimi z’amahanga

Sangiza iyi nkuru

Abigaga gusoma, kwandika no kubara bo mu murenge wa Gihombo, mu karere ka Nyamasheke, barangije amasomo yabo ari 171, bahawe impamyabumenyi za bo, baboneraho gusaba ko banakwigishwa indimi z’amahanga.

Mu kiganiro bagiranye na Bwiza.com, bavuze ko impamvu basaba no kwigishwa indimi z’amahanga, ari uko bashobora kuzifashisha ngo biteze imbere, kubona uko basabana n’abaturanyi babo bo muri Congo n’andi mahanga,…

Nyirajyambere Pascasie yagize ati “ubujiji bwambujije ubukire ariko ubwo mbukize ngiye no gukira kuko icyo naburaga nkibonye. Icyo ngiye guheraho ni ugutunga telefoni njye mvugana n’abandi, nige gucuruza no gukora ibindi binteza imbere kugira ngo mbashe gutunga neza abana banjye 3 nasigaranye nyuma y’urupfu rwa se.

Akomeza agira ati “Nifuza ko twanigishwa indimi z’amahanga nk’Igiswayire, Icyongereza ndetse n’Igifaransa ku babishobora, kuko na zo zadufasha kwiteza imbere ntitwumve abazivuga ngo ducecke kandi Leta yacu yugurura amarembo ngo dusabane n’ab’ahandi.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uku kwikura mu bujiji ngo babifashwamo na ADRA Rwanda mu mushinga wayo “’imbarutso y’iterambere’’, bakavuga ko hari n’abandi bakirwana n’ubujiji na bo bakwiye kubuvamo.

Ushinzwe itumanaho mu mushinga imbarutso y’iterambere ya ADRA Rwanda, Rudasingwa Théogène yishimira akazi gakomeye kakozwe kuva muri 2010 muri uyu murenge n’indi uyu mushinga ukoreramo, ko hari benshi bari barabaswe n’ubujiji bwo kutamenya gusoma, kwandika no kubara ariko ubu bakaba bagenda babimenya.

Agira ati ’’kuvana abantu mu bujiji ni ikintu cy’ingenzi cyane buri wese yakwishimira nk’umunyarwanda kuko ubujiji ari umwanzi wa mbere w’iterambere. Iyo umuntu azi gusoma hari amakuru amenya kandi amenshi muri yo aba yanditse mu bitabo, ajyanye n’ubuhinzi bwa kijyambere, ubworozi n’ibindi byamuteza imbere”.

Kubyerekeranye n’uku kwiga izindi ndimi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Mutuyimana Gabriel, avuga ko bishoboka cyane kandi ari igitekerezo cyiza kidakwiye gusubizwa inyuma.

Ati “niba ibyo bamaze kumenya bitanga umusaruro ukomeye mu mibereho yabo, kwigishwa izindi ndimi ngo babashe gufungurirwa n’andi marembo y’iterambere numva ari ingenzi cyane, tukaba tuzakomeza gukorana na ADRA Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa n’ibindi bikazagerwaho kuko icyo Abanyarwanda twiyemeje dushirwa tukigezeho.’’

Kuva muri 2010 uyu mushinga utangiye gukorera muri uyu murenga abarenga 1.200 bamaze kwigishwa gusoma ,kwandika no kubara, bakaba bagera ku 5000 mu turere twa Nyamasheke na Karongi aho uyu mushinga ukorera.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *