Kamonyi: Ubuyobozi bwa Groupe scolaire Ste Elizabeth burashinjwa kurigisa imfashanyo y’abana

Sangiza iyi nkuru

Mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Alizabeti (Groupe scolaire Ste Elizabeth) ruherereye mu murenge wa Nyamiyaga, Akarere ka kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo haravugwa amakuru y’ibikapu bisaga 300 n’ibindi bikoresho byagenewe abana b’abanyeshuri bahabwa nk’imfashanyo y’umushinga “Good Neighbors” byaburiwe irengero kandi ababyeyi ba bo bana baba baraciwe amafaranga ya byo.

Amakuru atangwa na bamwe mu babyeyi barerera muri icyo kigo ndetse n’abarezi bavuga ko bamwe muri abo bana bamaze imyaka ikabakaba muri 2 abandi umwe batarabona ibikapu ndetse n’ibindi bikoresho kandi hari amafaranga abo bana bacibwa buri gihembwe na yo bavuga ko ibyayo bidasobanutse.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aba babyeyi bavuga ko buri mwana agenerwa igikapu n’ibikoresho by’ishuri birimo amakaye n’amakaramu,umupira wo kwambara ariko agasabwa gutanga amafaranga 600 buri gihembwe, mbere bakaba barayahaga umubitsi w’ikigo ariko nyuma yajya mu kiruhuko cyo kubyara bakajya bayaha umuyobozi w’ikigo, Niyonshuti Barnabe, ariko nyuma ayo mafaranga akaza kuburirwa irengero kuko bikekwa ko atageze aho yagombaga kugezwa.

Aba babyeyi kandi tutatangarije amazina (Ku mpamvu z’umutekano wa bo) babwiye ikinyamakuru bwiza.com ko bagiye batumiza inama y’ababyeyi ngo babe banaganira kuri icyo kibazo ariko ikigo cyikabyanga, imyaka ikaba ishize ari 2.

Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 2 Ukwakira 2017, ni bwo inkuru yamenyekanye ko abana basaga Magana atatu (300) biga kuri iki kigo bamaze icyo gihe cyose batarabona ibikapu by’inkunga bagenewe n’uwo mushinga usanzwe ubafasha kuva muri 2008.

Aganira n’umunyamakuru wa Bwiza.com, umwe mu barezi bo kuri icyo kigo yagize ati “ Abana babuze ibikapa bya bo kandi baratanze amafaranga 600 ngo babihabwe. Ubu abarenga 300 nta byo barabona.”

Yunzemo at:“Twumva abayobozi na bo batabivugaho rumwe ku ibura rya byo kubera ko iyo ubajije kontabure akubwira ko na we atari we wenyine ufite imfunguzo z’aho byari bibitse ndetse ko na we atazi uko byagiye. Ubundi wabaza umuyobobozi w’ikigo akakubwira ko bagomba gushakira abana ibindi.”

Umunyamakuru yifuje kumenya amakuru y’imvaho kuri ibyo maze abaza umwe mu babyeyi b’abana batarabona ibikapu.

Uyu mubyeyi utatangarijwe amazina kubera impamvu z’umutekano we yagize ati“Nanjye nderera muri kiriya kigo, abana banjye bagiye kumara umwaka nta bikoresho babonye kandi amafaranga nasabwaga kubatangira narayatanze.”

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko usibye abana be bagiye kumara umwaka, ngo hari n’abamaze imyaka 2 batarabona ibikoresho kandi ayo mafaranga barayatanze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Gusa yavuze ko nta cyo anenga umushinga kuko wohereza ibikoresho bihwanye n’umubare w’abatanze amafaranga, ariko impungenge zikaba ari uko umubare w’abayatanze atari wo woherezwa ku mushinga ngo bose bahabwe ibikoresho ndetse wanatangwa ibikoresho bimwe byaza ubuyobozi bw’ikigo bukabibika kugeza biburiwe irengero.

Yagize ati “Nta cyo nshinja umushinga ahubwo natunga agatoki ubuyobozi bw’ikigo, abana banjye mbatangira amafaranga 600 y’igikapu ndetse na 400 y’umupira wo kwambara ariko si ko bose babona ibikoresho. Ikibazo rero kiri mu buyobozi bw’ikigo gishobora kuba kidatanga amafaranga yose uko yatanzwe cyangwa cyanayatanga ibikoresho byaza ntibabitange byose ahubwo bakabizimiza.”

Uyu mubyeyi kandi ashinja ubuyobozi bw’ikigo kudakoresha inama n’ababyeyi kuko ngo ishobora kuba rimwe mu mwaka wose byakabya ikaba nka 2, ndetse yanaba ntibatume ababyeyi bisanzura ngo bavuge ibibazo bafite kuko ikigo gishobora kubafata nk’abanzi ku buryo ngo banabambura ijambo mu gihe abajije ikibazo cyerekeranye na biriya.

Umuyobozi wi’ikigo, Niyonshuti Barnabe we avugana na bwiza.com ku murongo wa telefoni yavuze ko adashobora gutanga amakuru kuri telefoni ndetse ahita anakupa yanga kugira icyo avuga kuri icyo kibazo.

Yagize ati “Uzansange ku kazi witwaje n’ikarita yawe y’akazi ubu nta cyo twavugana.” Ibyo byahise bijyana no gukupa telefoni.

Ikinyamakuru kandi kifuje kumenya niba uhagarariye uwo mushinga wa “Good Neighbors” yaba abizi neza maze ya we yanga kugira icyo atangaza.

Korudinateri wa wo, Harelimana Edison yagize ati “Ibintu byose twabiganiriye n’umuyobozi w’ikigo mube ari we mubaza njye nta kintu nababwira.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu mushinga watangiye ufasha abana bo mu miryango itishoboye kubona ibikoresho by’ishuri ariko iminsi ishize bikajya bigabanuka kugeza n’ubwo byabuze burundu.

Abarerera kuri kiriya kigo bavuga ko ubu umwana asigaye ahabwa igikapu n’ikayi imwe mu gihe mbere bahabwaga ibikoresho bihagije bakaba batunga agatoki ikigo ko ibyo bikoresho cyaba ari cyo kibirigisa kuko umushinga utigeze utangaza ko wakennye ku buryo amakaye wahaga abana yagabanuka ndetse na bya bikapu bikaba bihabwa bamwe abandi ntibabibone.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengiyumva Philippe@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *