Niyibikora Safi ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz, yatangaje amagambo ataka ubwiza n’uburanga umugore we Niyonizera Judithe, bamaze iminsi mike basezeranye imbere y’amategeko.
Safi akoze ibi nko gushaka gucecekesha abamaze iminsi bibaza ku mugore we babicishije ku mbuga nkoranyambaga, rimwe na rimwe bakora igereranya ry’ubwiza bwe n’ubw’abandi bakobwa bakundanye n’uyu musore barimo Butera Knowless, Parfine,…
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Safi yagaragaje ko akunze umugore we, amurata ubwiza bwo ku mutima no ku mubiri ndetse ko ari we mugore yifuje imyaka myinshi ubu akaba yaramubonye.
Yagize ati”Urakoze Mana kuri uyu munsi wuzuye umunezero mu buzima bwanjye! Urakoze kuri iyi mpano wampaye! Umugore wanjye, igisobanuro cy’umugore nyawe! Umugore ufite umutima wa zahabu, umugore ufite umutima uzirikana kandi ukunda wihangana ucisha bugufi, umugore w’umunyembaraga kandi wihangana, w’ubwiza karemano imbere n’inyuma kandi akaba umugore usenga akanaguhimbaza.
Ndagukunda Judith! Uri uwo nifuje iteka kugira ngo mbe nuzuye! Nishimiye cyane kumarana nawe iminsi yose nsigaje kubaho! Nzakora ibyo nshoboye byose kugira ngo nkubere umugabo wifuje kugira! Imana ihe umugisha urugendo rwacu rushya”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yo gusezerana biravugwa ko Safi n’umukunzi we Judithe bari kubarizwa muri Zanzibar mu kiruhuko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Emmy@Bwiza.com


