Perezida wa Sudani y’Epfo, yoherereje uwa Uganda ubutumwa budasanzwe

Sangiza iyi nkuru

Ni inkuru Bwiza.com ikesha ikinyamakuru cya Leta ya Uganda , The New Vison ,y’uko kuri iki gicamunsi Perezida wa Uganda ,Yoweri Kaguta Museveni ,yakiriye intumwa za Sudani y’Epfo ,zari ziyobowe n’Umugaba mukuru w’Ingabo , General James Ajong Mawut .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya Uganda kandi ,riravuga ko Sudani y’Epfo yishimira cyane umubano,ubufatanye n’ubutwerane mu bya gisirikare ibihugu byombi ,Sudani na Uganda bifitanye.
Mu nama yagiranye n’izi ntumwa mu biro bye biherereye ahitwa Mbale State Lodge ,Perezida Museveni na General Ajong baganiriye ku gushimangira uwo mubano, cyane cyane wakwibanda mu bufatanye mu by’umutekano n’imyitozo igenewe ingabo ku mpande zombi.
Gusa ibyavuye muri ibyo biganiro ku buryo burambuye nta cyo iryo tangazo ribivugaho mu buryo bwimbitse.
Gusa uko byagenda kose muri ibi biganiro ,ntihaburamo ikijyanye n’impunzi zisaga miliyoni z’abanyasudani zahungiye ku butaka bwa Uganda ,kubera imvururu zimaze igihe kitari gito ,hagati y’ingabo za Riek Machar wigometse ku butegetsi ,ndetse n’iza Leta ya Juba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Leta ya Uganda yavuzweho kwitambika izi nyeshyamba mu rwego rwo kubuza ko zafata ubutegetsi,mu bihe bitandukanye ingabo za Uganda zagiye gutera inkunga iza Leta ya Sudani y’Epfo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
David Eugene Marshall /Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *