Kugeza muri 2024, u Rwanda ruzahanga imirimo isaga Miliyoni 1.5

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko muri 2024 izaba imaze guhanga imirimo igera kuri miliyoni n’igice ibi bikaba bizakorwa mu myaka 7 iri imbere ndetse harebwa mu byerekezo bitandukanye by’ubukungu.
Ibi ni bimwe mu biherutse gutangazwa na Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente mu Nteko ishinga amategeko mu cyumweru gishize, aho biteganyijwe ko imirimo isaga ibihumbi 214 izajya ihangwa byibuze buri mwaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi kandi bigaragaza ko mu rwego rwo kubishyirwa mu bikorwa, abashakashatsi bagaragaje ko imirimo ibihumbi bigera kuri 18 izajya ihangwa buri kwezi hibandwa ku nzego zitandukanye zirebana n’iterambere nko mu buhinzi, n’ibindi.
Mu ijambo rye yagize ati “Tuzashyiraho ingamba zihamye ziteza imbere uburyo bwo kubona imirimo, ku buryo muri buri mudugudu hazajya habonekamo umushinga utanga akazi ku baturage.”
Guhanga imirimo, ni imwe mu nkingi za guverinoma y’u Rwanda, bikaba ari na bimwe mu byarane imigabo n’imigambi ya Perezida wa repubulika Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza, muri 2010 na bwo bikaba byari biteganyijwe ko hagomba kujya havuka imirimo ibihumbi 200 buri mwaka mu gihe kingana na manda ishize yose gusa igenzura rya 2015 rikerekana ko hagiye havuka imirimo ingana n’ibihumbi 146 buri mwaka.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, inzobere mu by’ubukungu akaba n’umwalimu muri kaminuza y’u rwanda, Ismael Byaruhanga avuga ko imirimo Miliyoni n’igice iramutse ihanzwe byafasha igihugu gutera imbere mu buryo bugaragarira buri wese ndetse ko byazamura igihugu ku yindi ntera.
Minisitiri yakomeje avuga ko hazashyirwaho udusanteri dufasha urubyiruko cyane cyane ururangije amashuri yisumbuye na kaminuza kwimenyereza no gushyira mu bikorwa ibyo baba barize bityo babashe kongera ubumenyi bwo kbafasha kwikorera no gushaka imirimo itari iya leta.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri hagunda za guverinoma y’u Rwanda zijyanye n’iterambere rirambye harimo iyo gufasha no korohereza urubyiruko rw’abashomeri kwihangira imirimo, gusa umubare w’abarangiza amashuri batabona akazi ukaba ugenda uzamuka umunsi ku wundi.
Imibare iheruka gutangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko umubare w’abashomeri ungana na 13.5%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *