Somaliya: Imodoka yari itwaye abasirikare b’u Burundi yatezwe igisasu n’abarwanyi ba Al-Shabaab

Sangiza iyi nkuru

Abarwanyi ba Al-Shabaab bateze igisasu cyo mu bwoko bwa bombe, imodoka yari itwaye abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somaliya.

Nk’uko aya makuru yemezwa n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col Gaspard Baratuza, avuga ko ari byo koko abo barwanyi bateze iyo modoka, gusa agahamya ko n’ubwo imodoka barimo cyayitwitse, ko nta musirikare wa bo wahapfiriye cyangwa ngo akomereke.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Akomeza avuga ko byabereye mu murwa mukuru wa Somaliya i Mogadiscio ku wa 3 Ukwakira 2017, ubwo abasirikare b’u Burundi bavaga i Masla bajya ahitwa Academie.

Si ubwa mbere abasirikare b’u Burundi muri Somaliya bagerwa amajanja n’abarwanyi ba Al Shabaab, mu mwaka wa 2015 abasaga 50 biciwe mu Majyepfo y’iki gihugu ubwo umwiyahuzi yinjizaga imodoka itezemo ibisasu ku birindiro by’ingabo za Amisom biri mu gace ka Lego.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *