Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yavuze ko umugabo, Stephen Paddock wishe arashe abantu 59 akanakomeretsa abandi 527 i Las Vegas muri Amerika ari umurwayi.
Ibi yabitangaje mu gihe yahumurizaga ababuriye ababo muri buriya bwicanyi byabereye mu nyubako yaberagamo ibirori by’iserukiramuco rya muzika, akanavuga ko mu gihe kiri imbere bazareba uko amategeko agenga gutunga imbunda akora ariko nta bindi bisobanuro bihagije yabitanzeho.
Si ubwa mbere perezida Trump agaruka kuri iki kibazo cyo gutunga imbunda aho mu bihe byahise yagiye agira imvugo zitandukanye ku birebana n’ivugururwa ry’amategeko agenga gutunga imbunda.
Ni mu gihe kandi igipolisi gikomeje gushakisha impamvu yatumye Stephen Paddock w’imyaka 64 y’amavuko amisha amasasu ku bantu bari mu gitaramo cy’umuziki yibereye mu gorofa rya 32 muri Mandalay Bay Hotel.
Mu gushakisha ibimenyetso, igipolisi cyabonye imbunda zigera kuri 23 mu cyumba uyu mwicanyi yarimo ndetse gisanga izindi mbunda n’ibisasu iwe mu rugo.
Amafoto y’imbunda zari mu cyumba cya hoteli yari arimo igihe yagabaga igitero yashyizwe ahagaragara n’igitangazamakuru Boston 25 News.
Hari amakuru avuga ko uyu mugabo ashobora kuba yari afite ibibazo byo mu mutwe ariko ntabwo yari yemezwa, aya makuru akaba yanasubiwemo na Perezida Donald Trump aho na we yagize ati “Uyu mugabo yari umurwayi.”
Ku rundi ruhande, bias n’aho uyu Paddock yiyahuye mbere yuko igipolisi kinjira ku ngufu aho yari ari nta byaha yari azwiho kandi nta n’ikintu kibi igipolisi cyari kimuziho dore ko bari baranakoranye.
Umurambo w’uyu mwicanyi wasanzwe mu cyumba yarasiragamo giteganye n’icyaberagamo ibirori, umugore we na we akaba yatawe muri yombi.
Ubwicanyi bwabereye i Las Vegas ni bwo bwahitanye benshi mu mateka ya vuba aha ya Amerika nyuma y’ubwabereye i Orlando mu kabyiniro k’abatinganyi bwaguyemo abantu 49.
Umuyobozi wa Polisi muri Las Vegas, Joseph Lombardo, yabwiye itangazamakuru ko ko imbunda 16 zasanzwe mu igorofa ya 32 y’iyo hoteli, mu cyumba Paddock yari yakodesheje ku wa Kane w’icyumweru gishize.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izindi ntwaro 18 n’amasasu abarirwa mu bihumbi byasanzwe mu rugo rwe ruri ahitwa Mesquite aho yari mu kiruhuko cy’izabukuru n’inshuti ye Marilou Danley; hari kandi n’ibisasu bikomeye mu modoka ye.

BBC ivuga ko umuyobozi ushinzwe ubucuruzi bw’intwaro David Fimiglietti yemeje ko izo ntwaro yaziguze mu iduka rye rizicuruza riri muri North Las Vegas muri uyu mwaka abyemerewe n’amategeko kandi na FBI yamaze kubisuzuma.
Gusa ngo izo ntwaro uyu mugabo yarazihinduye kugira ngo zishobore kwica abantu benshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


