Rwamagana: Ushinzwe umutekano mu mudugudu arashinjwa gutoteza no guca abaturage mu kabari

Sangiza iyi nkuru

Ku wa kabiri tariki 3 Nzeli 2017, mu nteko rusange y’abaturage yabereye ku murenge wa Kigabiro, Habimana Emmanuel yasabye kurenganurwa avuga ko akomeje gutotezwa n’ushinzwe umutekano witwa Muhirwa Aimable, amushinja kumukubita, kumutoteza, kumuca mu kabari ndetse akaba ashaka no kumwirukana mu mudugudu.

Muhirwa Aimable mu kwisobanura, avuga ko yasabye ba nyiri utubari guha akato abo yita ko bica umutekano mu mudugudu, muri abo harimo na Habimana.

Habimana yagaragaje ko atotezwa, ntaca ku ruhande ngo atunge agatoki abandi, avuga ko ari Muhirwa ari na we ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Biraro, ko yamukubise akanamucira umwenda, agakomeza no kumutoteza.

Agira ati “ubwa mbere yarankubise ndetse anciraho umupira, naregeye gitifu arambwira ngo icyo kibazo nkijyane mu kagoroba k’ababyeyi, mu mugoroba w’ababyeyi bamusabye ko yanyishyura umupira wanjye yaciye, awishyura ibihumbi bitatu ariko nyuma yakomeje kuntoteza”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Akomeza avuga uburyo yabujijwe kuzongera gukandagiza ikirenge mu kabari, ati “mu minsi ishije yarambwiye ngo abantu barwanye none ntabwo nakijije, aranyirukana ndetse ambwira ko ntemerewe no kujya mu kabari, yarahanciye no mu mudugdudu ngo azahanyimura”.

Muhirwa Aimable ntiyemera ko yahohoteye umuturage ariko yemera ko abaturage batubahiriza umutekano yabafatiye ingamba zo kubaca mu kabari.

Agira ati “naramubajije impamvu atatabaye mugenzi we kandi bamumennye umutwe nibwo yazamuye amaboko avuga ko atazi kurwana mbona icyuma kiri imbere yahishe mu ipantaro, ubwo nahise nshaka kukimwaka ariko ariruka ajya kugihisha agaruka avuga ko yari atabaye, ateza umutekano muke niyo mpamvu we n’abandi batubahiriza umutekano nabwiye abafite utubari kutabemerera kujya mu kabari kandi bica umutekano”.

Ubuyobozi bw’umurenge ntibwemera icyemezo cyafashwe gikumira bamwe mu baturage, kibabuza kwinjira mu kabari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro, Aman Muhamya, agira ati “hari amabwiriza agenga utubari, niba akabari kadashoboye kubahiriza ibijyanye n’umutekano karafungwa ariko nta mpamvu yo gufata icyemezo cyo kubuza umuturage kujya mu kabari kubera ibindi byo mu rugo”.

Yakomeje avuga ko mu gihe Habimana n’abandi baba bahungabanya umutekano, byamenyeshwa inzego zo hejuru y’umudugudu bagakurikiranwa aho kubuzwa uburenganzira cyangwa ngo babe babuzwa kujya mu kabari, ati “ntabwo ari byiza guhangana n’umuturage”.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ngabonziza Justin/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *