Parfine yifashe ku gahanga atuka Safi bahoze bakundana

Sangiza iyi nkuru

Umutesi Parfine umubyeyi w’abana babiri wahoze ari umukunzi wa Safi Madiba wo muri Urban Boys, mu kinyabupfura bamwe bita gike, yatutse anandagaza Safi atirengagije n’abasore b’Abanyarwanda batereta abakobwa bo mu mahanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi bije nyuma yaho batandukaniye Safi agahitamo kubana na Niyonizera Judithe bigatungura benshi harimo n’uyu mugore Parfine bakoresha amagambo mabi anenga urugo rwa Safi na Judithe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Parfine yifashishije imbuga nkoranyambaga nk’ibisanzwe akoresheje ijwi “Voice note” avuga ko urugo rwa Safi na Judithe rutazaramba ndetse ko Judithe azabyicuza kuba yarahonze amafaranga Safi kugirango babane nk’uko abivuga.
MU masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ukwakira 2017, nibwo ayo majwi ya Parfine yasakaye ku mbuga nkoranyambaga nka whatsapp atuka uyu muryango.
Mu magambo Parfine wahoze akunda na Safi yatangaje, yagize ati “umupfubuzi, Abahungu bigize abapfubuzi bishyize kuri cyamunara urishye menshi ni we ubegukana, nta gaciro bagifite, nta kazi bashaka bose bategereje aba Diaspora babatunga.”

par
Umutesi Parfine afite abana babiri yabyaranye n’umuzungu

Parfine akomeza ahamya ko abakobwa baba mu mahanga bapfuye nabi kugeza naho we ubwe yasabye ikiganiro umunyamakuru umwe mu Rwanda utaramenyekana izina na Radio akorera kugirango azaze avuge urwo bapfuye (abakobwa baba Diaspora bagura abahungu ngo bazabane).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Parfine yakundanye na Safi igihe cy’imyaka ibiri gusa nyuma baza gutandukana ku mpamvu bagaragaje cyane cyane izatanzwe na Safi avuga ko kubonana byabagorgaa bitewe no kuba mu bihugu bitandukanye n’ubwo kuri ubu hari amakuru agera kuri Bwiza.com, avuga ko Parfine yakomeje kubeshya Safi ko bagiye kumuha gatanya “Divorce” bakibanira nyuma Safi yarambirwa akabivamo.
Amagambo Parfine yashyize hanze atuka Safi n’umukunzi we Judithe

YouTube player

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Emmy@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *