Mu gihe Somaliya ihanze amaso ingabo z’abanyamahanga mu kuyifasha gucunga umutekano w’abanyagihugu n’ibya bo, umuryango w’Afuriya yunze ubumwe iratangaza ko mu minsi ya vuba iba yamaze kugabanyayo ingabo.
Ni muri urwo rwego abasirikare bagera ku 1500 ba AMISOM bagomba gukurwa muri kiriya gihugu mu gihe kitarenze amezi 12 nk’uko uyu muryango ubiteganya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa ku rundi ruhande, iri rigaragara nk’ihurizo rikomeye ku gihugu cya Somalia bitewe n’uko izi ngabo zari zigifatiye runini haba mu kugicungira umutekano mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa Al Shabab.
Gusa na none ngo hagomba kuzarebwa niba abasirikare ba Somalia bazaba bafite ubushobozi buhagije bwo kwicungira umutekano ndetse n’ibya bo.
Mu kwezi gushize, ni bwo Ambasaderi wa Somaliya muri ONU, Abukar Osman, yabwiye akanama ka ONU gashinzwe umutekano ko abasirikare ba Somaliya batiteguye kwicungira umutekano w’igihugu bonyine.
Avuga ko gukurayo abasirikare ba AMISOM byaba ar’ugusiga igihugu mu kaga.
Ambasaderi wa Turukiya muri Somaliya, Olgan Bekar na we yavuze ko leta ye yiteguye gufasha Abanyasomaliya kurinda igihugu no gutuma ibihugu byombi bigirana umubano.
Mu mpera z’icyumweru gishize kandi, ni bwo Turukiya yafunguye ikigo cya gisirikare muri Somaliya kigamije guha imyitozo abasirikare ba Somaliya kugira bazabashe kwirwanaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu, ibihugu birimo Uganda, u Burundi, Kenya, Etiyopiya na Djibouti ni byo bihugu bifiteyo abasirikare bakabakaba Ibihumbi 22, mu rwego rwa AMISOM, bakaba barabashije kwirukana Al-Shabab mu murwa mukuru Mogadishu no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.
Nyuma y’aho bigiye bitakaza abasirikare muri urwo rugamba rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, ibi bihugu ni byo byasabye ko abasirikare ba byo bagaruka iwabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


