FIFA yahannye ibihugu 8 by’Afurika kubera amakosa byakoze

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA ryahaye ibihano ibihugu bigera ku munani byao ku mugabane w’Afurika kubera ibyaha binyuranye byakozwe mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi giteganyijwe muri 2018.
Ni muri urwo rwego, ikipe y’igihugu ya Gabon ari imwe mu makipe yahanwe, ikaba izira kuba yarakinishije umukinnyi utemewe n’amategeko, Merlin Tandjigora, wagombye kuba yarahagaritswe mu mukino yatsinzwemo na Cote d’ivoire ibitego 3-0 ku itariki ya Kabiri Ukwakira. Iyi kipe ikaba yahanishijwe igihano cy’ihazabu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria kandi ryategetswe kwishyura ihazabu igera ku bihumbi 30 by’Amadolari ndetse rigahabwa gasopo kubera ko abafana b’ikipe ya Nigeria binjiye mu kibuga mu mukino yatsinzemo Cameroon 4-0 ku itariki ya 1 z’ukwezi gushize.
Repubulika iharanira demokarasi ya Congo na yo yahawe gasopo inategekwa kwishyura ihazabu igera ku bihumbi 20 by’Amadolari kubera ibibazo byabaye mu mukino wayiyuje na Tunisia ku itariki ya 5 z’ukwezi kwa Cyenda.
FIFA kandi ivuga ko abafana batitwaye neza bakajugunya ibintu mu kibuga harimo n’amacupa n’ibindi bintu byaka umuriro mu gihe habaga umukino warangiye ari ibitego 2-2.
RDC kandi yanahanwe kubera kutazamura amabendera y’ibihugu kuri sitade yabereyemo uwo mukino.
Mali na yo yahanishwe kwishyura ihazabu y’ibihumbi 15 by’Amadolari inahabwa gasopo kubera imyitwarire mibi y’abafana ba yo mu mukino wayihuje na Maroc wabayeho guterana amacupa n’intebe.
Ahandi muri Afurika, Zambia igomba kwishyura ihazabu y’ ibihumbi 7 by’Amadolari nyuma ya’ho abafana ba yo bajugunye ibintu mu kibuga mu mukino wayihuje na Algeria i Lusaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Maroc na yo yahanishwe ihazabu y’ibihumbi 3 by’Amadolari kubera ko abafana ba yo bavugije amafirimbi igihe haririmbwaga indirimbo zubahiriza igihugu mu mukino wayihuje na Mali i Rabat.
Burkina Faso na Senegal byahawe gasopo kubera ko imikino yahuje amakipe yombi yatangiye itinze ku itariki ya 2 n’iya 5 z’ukwezi kwa Cyenda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *