Abakobwa 6 n’abagore 2 bo mu muryango umwe muri leya y’Afurika y’Epfo bitabye Imana barashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4, inzego z’umutekano zikaba zivuga ko impamvu yo kuraswa itaramenyekana.
Polisi y’Afurika y’Epfo yavuze ko aba bantu bose b’igitsinagore bo mu muryango umwe barashwe n’abantu batazwi babazanze mu nzu babagamo ndetse barangiza izo nzu bakazitwika, gusa ngo impamvu nyamukuru ntiramenyekana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubu bwicanyi bwabereye mu gace ka Embangweni gaherereye mu Majyaruguru y’umujyi Durban na wo uherereye mu ntara ya KwaZulu-Natal.
Umuvugizi wa Polisi, Thembeka Mbhele yavuze ko amakuru atangwa n’abaturanyi b’aba bapfuye avua ko bumvise urwamu rw’amasasu yungikanyaga mu gihe bataranasobanukirwa ibyo ari byo bakabona inzu abo bantu babagamo ziri kugurumana bagatabara ariko ababikoze bamaze kugenda.
Amakuru avuga ko abantu 7 bahise bagwa aho undi umwe agashiramo umwuka akigera ku muganga.
Ni abakobwa bari mu kigero cy’imyaka ibarirwa hagati ya 3-18, bose bakaba barasanzwe mu nzu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibitangazamakuru mpuzamahanga bivuga ko ubwicanyi mu ntara ya KwaZulu-Natal bumaze gufata indi ntera ariko aba bo hakaba hakekwa amakimbiranye yo mu muryango mu gihe hagikorwa iperereza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


