Ishyari ryiza ryatumye zimwe mu mpunzi z’Abanyarwanda zari mu Congo zitaha

Sangiza iyi nkuru

Amakuru yagiye agera kuri bamwe mu mpunzi z’abanyarwanda zari zikiri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, niyo yagiye akora ku mitima yazo, bityo abagera kuri 52 bataha i Rwanda.

Ku wa 3 Ukwakira 2017, nibwo Monusco yacyuye abari abarwanyi ba FDLR 13 ndetse n’imiryango yabo igizwe n’abantu 39, bakavuga ko ari bagenzi babo batashye mbere bagiye babakumbuza u Rwanda nabo bagira ishyari ryiza bafata icyemezo cyo gutaha.

“Benshi bagiye baduhamagara, barangije kumenyera ubuzima, bahawe inka, boroherezwa guhabwa inguzanyo muri za koperative, babayeho neza pe, nicyo gihe cyo guha Congo amahoro tugataha”. Ibi ni ibitangazwa na Jean Bosco Hitimana Mwesa wari umusirikare anafite ipeti rya kapiteni muri FDLR.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Akomeza avuga ko nta muntu wabahatiye gutaha mu Rwanda, ko hari ababacaga intego ko iyo ugeze mu Rwanda wicwa, ariko ko bahisemo gutaha bizeye badashidikanya ko mu Rwanda ari amahoro.

Ati “twifuje gutaha ku bushake, Nta muntu wadushyizeho igitugu, twari dufite amakuru ko mu Rwanda ari amahoro, niyo mpamvu twiyemeje gutahana n’imiryango yacu, ubu butumwa mbugeneye n’abandi bakiri mu mashyamba, ko baza bakadukurikira, baribabariza ubusa, nta mpamvu, barabeshywa ko iyo ugeze mu Rwanda wicwa, ni ibinyoma,…”.

Abatashye bose ni 52, nk’uko radiyo Okapi dukesha iyi nkuru ibitangaza, harimo abari abarwanyi 13 n’imiryango yabo igizwe n’abantu 39, muri abo barwanyi harimo kapiteni, majoro, na serija.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *