Abaturage bo mu bice bitandukanye byo mu Murenge wa Kivuye mu karere ka Burera barasaba ko bafashwa kubona ibiribwa bibafasha guhangana n’inzara batewe n’ibiza byabereye muri aka gace bikangiza ubutaka bwa hegitari 65 bwariho imyaka y’abaturage.
Iyo myaka yari yiganjemo ibishyimbo ibirayi n’ibijumba. Bagasaba ko bafashwa no kubona imbuto ndetse no gucukurirwa imiringoti n’imiyoboro y’amazi barindwa ibyo biza, kuko ngo bicucumuka ku misozi yo muri uwo murenge n’iyo mu gice cya Uganda gituranye n’ako gace.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hirya no hino ku misozi hacitse inkangu yamazeho imyaka, ibishanga byabaye imbuga, uretse ko ubona ibimenyetso bike ko higeze guhingwa ibirayi, kubera aho ugenda ubona imbuto z’ibirayi hejuru. Mu yindi mirima hari ibiti(imishingiriro) byari byarifashishijwe mu gushingirira ibishyimbo, iyo mishingiriro ihagaze nta kiyirio, indi iraryamye.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kivuye buzi iki kibazo, ndetse ngo bwasabye ubufasha ku Karere.
Umunyamabanga Nshinwabikorwa wawo, Mugiraneza Ignace yavuze ko ari ibiza byashegeshe uwo murenge ariko bitewe n’imisozi ihanamye yo muri Uganda baturanye.
Ati « Ni ibiza byatuziye mu mudugudu ya Muhambo Kabaya no mu kagari ka Gashange. Ibintu nk’ibyo byaherukaga mu 2000. Byatewe nuko izuba ryavuye ari ryinshi rikabuza baturage guhinga, imvura iguye bahingira rimwe, ubutaka buroroha, yarindimuye, umusozi wose urarindimuka ujya mu muhanda. »
Akomeza avuga ko imirima yo muri ako gace yari hahinzemo ibishyimbo hangiritse izigerakuri ha 65.
Ati « Mu Kabere hari amazi aturuka muri Uganda hari imisozi ihanamye cyane, afata ikibaya imyaka igenda ityo. »
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo, uyu muyobozi avuga ko bari kuganira na Uganda uburyo bahangana n’icyo kibazo.
Ati « Turi kugenda tuvugana n’abo ku ruhande rwA Uganda kugirango turwanye iyo suri itazakomeza kutwangiriza ubutaka. Nabo bari gukora imiringoti, gucukura ibyobo bifata amazi no gutera ibyatsi. »
Ku kibazo cy’abataka inzara, avuga ko babigejeje ku nzego bishinzwe. Ati « Turi mu buvugizi bwabo, twakoze urutonde rw’abagizweho ingaruka, imyaka yangiritse hari abababaye cyane kurenza abandi bagera kuri 80. Akarere kazi ikibazo kandi kiteguye kukidufashamo, katubajije ikijyanye n’isakaro niba hari abarikenye, dusanga ari inzu eshatu kandi zidakeneye ikibazo cy’isakaro, kuko ari inzu yabaga yuzuye amazi tukayipfumura. »
Akomeza agira ati « Ikibazo gikomeye cyane ni icy’inzara abaturage b’i Muhambo na Kabaya kuko ibiza byaraje bwa mbere bitembana imyaka. Abaturage bongeye guhinga biragaruka birayitembana, akarere turi gufatanya nako umunsi ku wundi ngo babone ikintu cyazabaramira. »
Ibi biza biherutse gushegesha ibice bitandukanye mu Rwanda aho byashenye inzu, hamwe bigahitana abantu, byagaragaye muri Nzeri uyu mwaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/bwiza.com


