Kampala: Abafana bateye Diamond amagi bamuziza Zari

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz, icyamamare muri muzika ya Afurika ubwo yajyaga kuririmba muri Uganda, abafana bamuteye amagi bamubaza aho yasize umugore we, Zari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Diamond yibasiriwe n’abafana ku buryo bukomeye dore ko ubwo yaririmbaga mu iserukiramuco riri kubera mu gihugu cya Uganda “Kampala City Festival” , igihugu umugore we avukamo, abafana bamugaragarije ko batamwishimiye kugera n’aho bamutera amagi.
Diamond ubwo yaririmbaga ku rubyiniro, abafana bamuteye amagi ari nako basakuza bavuga ko bashaka Zari, ibintu byagoye uyu muhanzi kubyakira kuko atigeze ajyana na we[Zari].
Izi mvururu z’abafana zije nyuma yuko mu minsi ishize hakomeje gucaracara amakuru avuga ko uyu muhanzi yabyaranye n’umunyamidelikazi Mobetto wanagaragaye mu ndirimbo ye “Salome” Diamond akagenda abihakana nyuma akaza kubyemera.
Muri iki cyumweru nibwo Zari yasibye amafoto yose yari afite kuri Instagram, ayo yari kumwe na Diamond yose, uyu musore na we ntiyazuyaje, ibi benshi bakabibona nk’ibica amarenga ko aba bombi bashobora gutandukana burundu.
Ibintu byatumye Zari asa nkutakizera umugabo, no mu birori by’isabukuru ya Diamond ntiyigeze ahakandagira.
shaddy
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Emmy@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *