Abaturage bo mu mudugudu wa Bigabiro mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro ho mu karere ka Rwamagana, barashinja umuyobozi w’umudugudu, Nsengiyumva Tharcisse, kunyereza amafaranga yabo ibihumbi 317 ndetse no kwiguriza asaga ibihumbi 200.
Abaturage bavuga ko bagize igitekerezo cyo gushyiraho itsinda ribafasha kwikemurira ibibazo, baryita “ Dutabarane ” kuva muri Mata 2017 ntabwo itsinda ryakomeje gukora neza nkuko byemezwa na bamwe mu baturage baririmo.
Umwe muri abo baturage avuga ko uwari perezida wa bo akaba n’umuyobozi w’umudugudu yatumye Dutabarane isa nkaho ihagarara.
Agira ati “twagize igitekerezo cyo gufshanya maze dutangira ishyirahamwe turyita ‘Dutabarane’ ,mu myaka ibiri yashize twakoraga neza ariko muri uyu mwaka twatangiye kubona ibintu bitagenda neza ariko byose bigaterwa na perezida ari nawe twizeye nk’umuyobozi w’umudugudu, twaje kumenya ko ngo yigurije amafaranga ndetse batubwira ko hari amafaranga twatanze ntayajyane kuri sacco”.
Undi na we agira ati ”
twatangaga amafaranga 200 buri cyumweru, dutangira umubitsi witwa Ngabire ni we wayakiraga akayaha perezida akayajyana muri sacco ariko byaje kugera aho Ngabire ataboneka kuko asa nkuwibera mu masengesho, byatumye perezida yiha inshingano zose akakira amafaranga ndetse akaba ariwe uyajyana muri sacco ni we yaburiyeho, ni nawe ugomba kuyishyura, akanishyura ayo yigurije ibihumbi 200”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunyamabanga Nshingwabikorw w’akagari ka Cyanya uyu mudugudu uherereyemo, Butare Gilbert, yemeza ko byagaragaye ko hari amafaranga yaburiwe irengero.
Agira ati “abaturage batugejejeho ikibazo dushyiraho itsinda ririmo abajyanama mu kagari, twasabye ko abanyamuryango bishyiriraho abakora ubugenzuzi babifitemo ubumenyi, babashyiraho koko basanga hari amafaranga yabuze nkuko babavuga”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro, Muhamya Aman yizeje abaturage ko ubuyobozi bw’umurenge bugiye kugaruza amafaranga yabo.
Ati “amafaranga niba yarabuze ku wa kabiri tuzahuza impande zombi, yaba komite yayoboraga igihe amafaranga yaburaga ndetse na komite nshya, nitumara kuganira n’izo mpande zombi tuzamenya abagomba kwishyuzwa ayo mafaranga yabuze n’uburyo yabuzemo, naho abagurijwe ntibishyure bo bazakomeza kubishyuza nkuko bari basanzwe bakora mbere”.
Ku wa kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2017, nibwo ubuyobozi bw’umurenge buzahuza komite yari iyobowe na Nsengiyumva Tharcisse [mudugudu] wari perezida ndetse na komite yabasimbuye nyuma yo gutakarizwa ikizere.Itsinda “Dutabarane” ryibumbiyemo abaturage 150.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin/Bwiza.com


