Fally Ipupa avuga ko yavuye mu itsinda rya mwarimu we, Koffi Olomide, bitewe nuko yafatwaga bunyamaswa akanateshwa n’agaciro.
Uyu muhanzi w’imyaka 40 ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ufatwa nk’igikomangoma cya Rumba Nkongomani, avuga ko kuva mu itsinda “c artier Latin” Koffi yabigizemo uruhare rukomeye n’ubwo ubu nta kibazo bafitanye .
Yagize ati ”ubwo nari muri Cartier Latin, yari umuntu mubi cyane, yatuyoboraga gisirikare dore ko n’ubundi tumwita jenerali, gusa ubu byarahindutse sinteze gusubirayo.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko bitangazwa n’urubuga Afriyelba, Fally Ipupa akomeza agira ati” ibyo naciyemo yari akahise kuko ubu mfata koffi nka data n’ikimenyimenyi mu cyumweru gishize ubwo nari mfite igitaramo i Kinshasa yansanze ku rubyiniro turaramukanya”.
Hashije imyaka 11, Fally Ipupa avuye mu tsinda rya Koffi akaba akomeje gukora muzika ku giti cye (carriere solo), Ubu azwi nkumwe mu bihangange bya muzika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ahandi ku isi.
Fally Ipupa amaze gushyira hanze imizingo y’indirimbo ze itandukanye, nka Droit Chemin (2006), Arsenal de Belles Melodies (2009), Power”Kosa Leka” (2013), Libre Parcours(2015) na Tokooos (2017).

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com


