Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari umusoro utangwa n’Abanyarwanda uzaba ugize 66% by’ingengo y’imari y’u Rwanda. Ibi bishimangira ko umuturage usora neza yirase ko umuhanda runaka wubatswe yabigizemo uruhare nta nkomanga byamusigira ku mutima bivugwa ko utarya ruswa.
Ubwo hizizwaga ku nshuro ya 15 Umunsi mukuru w’Abasora ku rwego rw’Igihugu, ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2017, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, cyane cyane kuva mu 1998 ubwo hashyirwagaho Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, riragaragarira buri wese.

Ibyo yabihereye kuri filimi igaragaza ibyakozwe muri iyo misoro (Film documentaire) yeretswe abari bitabiriye kwizihiza ibyo birori nk’amashuri, amavuriro, imihanda, amazi meza, amashanyarazi n’ibindi.
Ati “Tubikesha ahanini imisoro Abanyarwanda batanga.”

Akomeza avuga ko amafaranga Igihugu cyinjiza akomoka ku misoro akomeje kwiyongera buri mwaka. Bityo agaragaraza uruhare rw’iyo misoro mu ngengo y’imari y’u Rwanda mu myaka 5 ishize.
Ati “Mbahaye urugero, ku ngengo y’imari u Rwanda rwakoresheje mu 1998 yanganaga na miliyari 173,2 FRW, imisoro yari miliyari 68,4 FRW zihwanye na 39,5%. Mu 2012/2013, ku ngengo y’imari yanganaga na miliyari 1.550,3 FRW, imisoro yagize uruhare rwa miliyari 651,9 FRW zihwanye na 42% FRW. Nk’uko kandi byasobanuwe, mu 2016/2017, imisoro yagize uruhare rungana na 56.4% naho muri uyu mwaka wa 2017/2018, umusoro ukazagira uruhare rugera kuri 66%.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko “n’ubwo bigaragara ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu gutanga umusanzu wo kubaka Igihugu cyacu binyuze mu gutanga imisoro, turacyakeneye gutera izindi ntambwe nyinshi kugira ngo aho umusoro ukomoka harusheho kwaguka ndetse n’umubare w’abagomba gusora urusheho kwiyongera.”

Ibyo birasaba ko hingerwa umuvuduko uhari mu iterambere, byunaniwe n’ingamba zifatika Leta ikomeje gushyiraho zigamije koroshya ikiguzi cy’ishoramari mu Gihugu. Zimwe muri izi ngamba ni ukurushaho kunoza uburyo bwo gukusanya amafaranga akomoka imbere mu Gihugu, kongera no gusana ibikorwaremezo, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) hanarushwaho kongera umusaruro w’ibicuruzwa byohereza ku isoko mpuzamahanga harimo no kubyongerera agaciro.”

Buri mwaka abasora beza barashimirwa, mu gihe abadasora uko bikwiye iyo bafashwe bahanwa, abatabonye ubwishyu ibyabo bigatezwa cyamunara, mu rwego rwo guca uwo muco mubi, no kumvisha Abanyarwanda uruhare rwabo mu kwiyubakira igihugu badategereje ak’imuhana, dore ko ngo kaza imvura ihise.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


