Urukiko rwateye utwatsi bumwe mu busabe bw’abo kwa Rwigara

Sangiza iyi nkuru

Urukuko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwabwiye abagize umuryango wa Rwigara bakurikiwe mu butabera ko iby’uko bafunze badahabwa umwanya wo gusurwa no kota izuba, kutabona igitabo cya Bibiliya n’ibindi ngo bitari mu byo urukiko rurimo gusuzuma.

Ni mu iburanisha ryabereye muri uru rukiko ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2017, ubwo uru rubanza ruregwamo Diane Rwigara washakaga kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nabo mu muryango we rwongewe gusubikwa.

Mu iburana ry’uwo munsi ryari rishingiye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo,urukiko rwanze icyifuzo cy’ubushinjacyaha cyo gutandukanya urubanza hagati y’abaregwa nkuko bigaragara mu nkuru ya BBC.

Diane Rwigara
Diane Rwigara

 

Ndetse urukiko rwemera icyifuzo cy’umunyamategeko Gatera Gashabana cyo guhabwa umwanya uhagije wo gutegura urubanza rw’uwo yunganira Mukandemanyi Adeline(nyina wa Diane).

Diane Rwigara nabo mu muryango we bakurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda no gukoresha inyandiko mpimbano.

Abaregwa barabihakana bakavugako ari impamvu zishingiye kuri politiki.

Adeline Rwigara
Adeline Rwigara

Umunyamategeko Gatera Gashabana niwe wabanje kwumvwa n’urukiko,asobanura ko yahabwa umwanya wo kwitegura ngo kuko uwo yunganira nyina wa Diane Rwigara ariwe Mukangemanyi Adeline bashoboye kubonana igihe gito kuri uyu wa kane gusa ku isaha ya saa kumi.

Byongeye kandi ngo ntarabona dosiye y’urubanza.

Umushinjacyaha ibyo yabibonye nko gushaka gutinza urubanza abwira urukiko ko kuba urubanza rwiga ku ifunga n’ifungura rutakagombye gusubikwa ku nshuro ya kane.

Yongeyeho ko biramutse ari uko bigenze ababurana batandukanywa, bityo Gatera Gashabana n’uwo yunganira Adeline Mukangemanyi bagahabwa umwanya wo kwitegura ariko Diane Rwigara na murumunawe Anne urubanza rwabo rugakomeza ngo kuko umwunganizi wabo Celestin Buhuru we yiteguye kuburana, bishatse kuvuga ko imanza zabo zatandukanywa.

Abanyamategeko bunganira abo kwa Rwigara bagaragarije urukiko ko ibyo gutandukanya imanza ntacyo byafasha ubutabera.

Bashimangira ko bidashoboka gutandukanya urwo rubanza ngo cyane cyane ko abaregwa hari icyaha bahuriyeho ndetse na bimwe mu bimenyetso byacyo bakaba babihuriyeho.

Anne Rwigara
Anne Rwigara

Abacyekwaho ibyaha kandi bavuze zimwe mu mbogamizi bahura nazo:

Anne Rwigara mu izina ry’abandi yabwiye urukiko ko ababajwe n’uburyo bafunzwemo badashobora kubona impapuro z’urubanza rwabo zikubiyemo ibyo baregwa.

Ngo buri wese afungiye mu kumba ka wenyine bakaba bemerewe gusa iminota 6 buri munsi yo gusohoka ngo bahabwe ibyo kurya, kandi ngo ntibemerewe gusurwa.

Yasabye urukiko guca inkoni izamba bakemererwa byibuze iminota 30 yise iyo kota akazuba.

Nyina Adeline Mukandemanyi we mu byo yasabye harimo gusubizwa Bibiliya.

p05jwjlk

Nyuma yo kwiherera umwanya uhagije, urukiko rwanzuye ko umunyamategeko Gatera Gashabana ahabwa umwanya wo kubona impapuro z’urubanza kandi ko nta mpamvu yo gutandukanya urubanza n’abaregwa ngo kuko hari icyaha bahuriye bityo umucamanza agasanga byaba bitandukanye n’amategeko.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Naho ku bijyanye no guhabwa dosiye z’urubanza rwabo, umucamanza avuga ko kuba baramenyeshejwe ibyo baregwa mu bushinjacyaha bihagije kandi ko atari ngombwa ko barekurirwa dosiye uko yakabaye.

Umucamanza kandi yavuze ko iby’uko bafunze badahabwa umwanya wo gusurwa no kota izuba, kutabona igitabo cya Bibiliya n’ibindi ngo bitari mu byo urukiko rurimo gusuzuma.

Yanzura ko iburanisha rizasubukurwa kuwa kabiri tariki 17 uku kwezi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *