Rulindo: Ku wa Gatanu ibiro n’ibibuga biba bifunze

Sangiza iyi nkuru

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV asanga umunsi wo ku wa Gatanu bamwe mu bakozi ba Leta barawugize uw’ikiruhuko, bagafunga ibiro bose ngo bagiye muri siporo nyamara wagera aho yateganijwe gukorerwa ukababura.

Ubwo yaganiraga n’abakozi b’akarere ka Rulindo, yatangajwe no kumva ko abantu babiri aribo bagera ku kibuga. Umudamu ushinzwe imiyoborere myiza muri aka karere ntabasha kubisobanura, ahagurukijwe abanje kwihanizwa ko kubesha ari ikizira, maze ati, “ Rwose ushinzwe siporo Sibomana Donati aduha gahunda y’aho siporo izabera, ariko ubushize nagezeyo nsanga ari njye nawe duhari twenyine”.

Ubuyobozi bw’akarere nabwo bwemera ko muri Rulindo nta kigo cya Leta na kimwe gikora siporo ngo ‘usibye Kinihira gusa’.

Mu kugaragaza inyungu ya siporo ku mubiri, mu mitekerereze n’imibanire y’abantu; Guverineri Gatabazi ntabura no kujya mu mibare y’igihombo Leta igira iyo abakozi batakaje umunsi wose badatanze serivisi ntibanakore siporo uko byagenwe.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ati, “niba umukozi ahembwa ibihumbi 200 mu minsi 25 y’akazi, ubwo ku munsi ni ibihumbi 8. Iyo asibye iminsi ine mu kwezi ni ibihumbi 32, ubwo ku mwaka ni 384. Ngaho nimukube n’umubare w’abakozi ba Leta bose mwumve igihombo ».

Nyuma y’icyumweru, yongera kubigarukaho mu karere ka Musanze, atangiza ‘Car free day’ mu ntara y’Amajyaruguru. Ati, “Abo bantu badakora siporo ku wa Gatanu kandi ntibagire n’akazi ka Leta bakora kandi bakabihemberwa ni ukuvuga ngo ni amafaranga Leta ipfusha ubusa, ariko ni n’igihombo kuko ubaze abakozi bose bakinga ibiro ku wa Gatanu ntibajye mu kazi n’abapanga akazi mu mirenge yegereye n’aho bataha ntibagakore no mu gitondo ku wa Gatanu.” Ngo ko ubwe ni nk’aho Leta yatanze konji 52 zirenga ku zisanzwe.

Bapanga akazi aho bataha, hafatwe ingamba

Guverineri Gatabazi azi amayeri abakozi bakoresha ngo batagera mu biro kuwa gatanu, bose bagapanga gukorera kuri terrain. Ati, « abakorera ku karere ka Rulindo bataha i Kigali bose bavuga ko bakoreye i Shyorongi, naho aba Musanze bataha i Rubavu bakavuga ko bari Busogo ».

Gusa abwira abakuriye abakozi ku karere ka Rulindo ko uzajya asiba siporo azajya atanga raporo y’ibyo yakoraga.

Si mu ntara y’Amajyaruguru gusa hagaragara abakozi bafunga ibiro ku wa Gatanu ntibanakore siporo, ahubwo n’ahandi ni ukwisuzuma bakabihagurukira, buri mukozi akamenyekana aho ari muri ariya masaha yagenewe siporo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *