Ikipe ya Rayon Sports yabuze ikibuga ikoreraho imyitozo nyuma yo guhagarikwa gukorera ku kibuga cy’umufatanyabikorwa wayo ” Skol”.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ukwakira 2017, ikipe ya Rayon Sport nibwo yabuze ikibuga ikoreraho imyitozo, ibi bikaba bibaye nyuma yaho amasezerano ifitanye n’umufatanyabikorwa wayo skol ahagaritswe bityo igahita itakaza uburenganzira bwo gukorera ku kibuga yari yarubakiwe.
Amakuru agera kuri Bwiza.com, ni uko iyi kipe ngo yagombaga gukorera imyitozo ku Mumena, igategereza ikipe ya Kiyovu Sports FC ikabanza gusoza imyitozo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi nabyo ntibyayikundiye bitewe n’uko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports FC n’abafana bayo bayihakaniye, ihita yerekeza i Remera ku kibuga cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda” FERWAFA, ikibuga ikipe ya APR FC na yo isanzwe ikoreraho imyitozo”. Handikwa iyi nkuru ikipe ya Rayon Sports Fc yari itaratangira imyitozo.
Rayon Sports ni ikipe ifite abafana benshi mu gihugu, yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka washije, itwara igikombe kiruta ibindi (Super Coupe), itwara n’igikombe cyateguwe n’umufatanyabikorwa wayo mushya ukora ibijyanye no gutega ku mikino” Feza Bet”, iyi kipe ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’umwaka utaha kandi izahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com


