Umunyarwanda, Rene Rutagungira, wahoze mu ngabo z’u Rwanda akaba yari yarabuze kuva kuwa 08 Kanama nyuma yo gushimutirwa mu kabari n’abavugwaga ko ari abakozi b’inzego z’iperereza mu gisirikare cya Uganda (CMI).
Kuri uyu wa Gatanu yagaragaye mu rukiko rwa gisirikare rwa Makindye aho yaje arinzwe bikomeye ndetse yambaye amapingu ari kumwe na bamwe mu bapolisi b’Abagande bose bashinjwa gushimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda. Biravugwa ko uru rubanza rushobora kuba urwamateka kandi rukongera kuzana agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi.
Uyu Rene Rutagungira akekwaho kuba yaragize uruhare mu gusubiza mu Rwanda Lt Joel Mutabazi wahoze ari umwe mu bashinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu, akaba yarakatiwe n’urukiko rwa gisirikare mu Rwanda igifungo cya burundu no kwamburwa impeta za gisirikare nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi n’icyo gukorana n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo umukuru w’urukiko, Lt Gen Andrew Gutti yasomaga ibyaha ukekwa ashinjwa, yavuze ko ashinjwa icyaha cyo gushimuta kinyuranyije n’ingingo ya 242 y’amategeko ahana.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kuwa 25 Ukwakira 2013, ahitwa Kamengo, mu Karere ka Mpigi, ubwo yari afite imbunda na grenades mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ushinjwa yashimuse Mutabazi ku ngufu akamushyikiriza u Rwanda.
Ntiharamenyekana neza kugeza ubu impamvu iki kirego kinazamo abapolisi ba Uganda nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, gusa ngo amakuru aturuka muri bamwe mu bayobozi bakuru ba Uganda avuga ko perezida Museveni aherutse kwakira ibaruwa y’Umuryango Mpuzamahanga imusaba kugira icyo akora ku ihohotera bamwe mu bakuru b’igipolisi cya Uganda bakorera impunzi z’Abanyarwanda. Ibi ngo bikaba biha isura mbi perezida Museveni ubusanzwe ufatwa nk’impirimbanyi y’uburenganzira bw’impunzi.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano akomeza kugera kuri Chimpreports, aranavuga ko abandi bapolisi, abakozi b’inzego z’umuutekano ndetse n’abasivili bazakomeza kugezwa imbere y’urukiko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philippe Nsengiyumva/Bwiza.com


