Umunyamiderikazi w’imyaka 14 ukomoka mu Burusiya yapfiriye mu kazi ko kumurika imideri yari arimo mu Bushinwa azize umunaniro ukabije.
Uyu mwana w’umukobwa witwa Vlada Dzyuba yituye hasi ajya muri coma nyuma y’aho yari amaze amasaha 12 yerekana imideri mu gikorwa cyaberaga mu mujyi wa Shanghai. Ku bw’amahirwe macye, ntiyabashije kongera gukanguka ndetse aza kwitaba Imana nyuma y’iminsi 2.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Vlada ariko ibizamini byo kwa muganga byanasanze yari arwaye indwara ya meningitis yari yaramubayeho karande. 
Amakuru atandukanye nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza, aravuga ko uyu mwana ashobora kuba yakoreshwaga bucakara kandi yari yaragize ubwoba bwo gusaba kwivuza. Ni mu gihe ngo byari bizwi ko yemerewe gukora amasaha 3 mu cyumweru.
Umubare munini w’abanyamideri bakomoka mu Burusiya bahabwa akazi mu Bushinwa, ariko urupfu rubabaje rwa Vlada rwatumye hazamuka impungenge ku mikorere y’aba banyamideri ku kijyanye n’ukuntu bakoreshwa babyazwa umusaruro.

Hagati aho, Guverinoma y’u Burusiya yiteguye gusaba ibisobanuro ku kuntu Vlada yari abayeho ubwo yakoraga mu Bushinwa.
Ikinyamakuru, The Siberian Times kikaba cyavuze ko ubwo Vlada yiteguraga kujya ku ruhimbi kwerekana imideri, umuriro wari wamurenze. Nyina umubyara witwa Oksana akaba yavuze ko uyu mwana yari amaze iminsi amuhamagara amubwira ko ananiwe bikabije yifuza kuryama cyane.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko nawe ubwe ataryamaga ahora amuhamagara amusaba kujya kwa muganga. Uyu akaba ngo yari arimo no gushaka visa ngo ajye kureba umwana we mbere y’uko yitaba Imana.

Naho Umuyobozi w’ikigo Perm cy’abamurika imideri witwa Elvira Zaitseva, wanagize uruhare mu gutuma uyu mwana ajya mu Bushinwa, yavuze ko nta muntu wari uzi ko ingaruka nk’izi zizabaho. Ati: “Ubu turi gusarura ibyo twabibye”.
Uyu mugore yemeye ko atigeze asuzuma amasezerano y’akazi ya Vlada ndetse ngo anarebe ko afite ubwishingizi buzima bwo kwivuza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


