Perezida Kagame yatashye ikibuga kigezweho cya Cricket mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame afunguye ku mugaragaro ikibuga cyubatswe mu murenge wa Gahanga akarere ka Kicukiro, gikinirwaho umukino wa Cricket.

Ni igikorwa yitabiriye nyuma yo gusoza umuganda ngarukakwezi yitabiriye ari kumwe n’abashyitsi batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi.
IMAGE

Iki kibuga cyubatswe kuri hegitari 2.5 cyatwaye akayabo ka miliyoni y’amapawundi, igikorwa cyagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda,Abanyarwanda n’abanyamahanga.
IMAGE 1

Abafatanyabikorwa bagize uruhare mu mushinga wo kubaka iki kibuga bavuga ko bagiye gufata ingamba zo kubyaza umusaruro iki gikorwaremezo ndetse barusheho kumenyekanisha uyu mukino ku banyarwanda.

ikibuga1

Iby’iyi sitade ni umushinga umaze hafi imyaka itanu utangiye, ku bufatanye na Rwanda Cricket Stadium Foundation, Rwanda Cricket Association ndetse na leta y’u Rwanda binyuze muri ministeri ya siporo n’Umuco.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

ikibuga

Iki ikibuga cyubatswe mu gihe cy’amezi 12 asaga, ku buso bwa hectare 2.5 ku gaciro ka miliyoni 1 y’amapawundi ni ukuvuga ahwanye hafi na miliyari 1 y’amanyarwanda.

Eric Dusingizimana umukinnyi wa Cricket mu Rwanda uherutse no guca agahigo ko gukina uyu mukino cy’amasaha 51 ataruhutse, wanashyizwe mu gitabo cy’abakoze ibidasanzwe ku Isi, Guiness de Record, kandi akanagira uruhare mu gukusanya inkunga yo kubaka iki kibuga, avuga ko iyubakwa ry’iki kibuga ari intambwe ikomeye igezweho.

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *